00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa bwasubitse gahunda yo kohereza icyogajuru kizashaka amazi ku Kwezi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 August 2026 saa 08:52
Yasuwe :

U Bushinwa bwahagaritse by’agateganyo gahunda yo kohereza icyogajuru cya Chang’e-7 cyari kigenewe gushakisha amazi y’urubura ku Kwezi, mu gihe ibihugu bikomeye bikomeje guhangana mu bushakashatsi bwo gukoresha umutungo ushobora kuboneka kuri uyu mubumbe.

Ubutumwa bwa Chang’e-7 bwari buteganyijwe gutangira ku Cyumweru cyangwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ariko Ibiro by’u Bushinwa bishinzwe ibyogajuru byatangaje ko bitagishoboka ko iki cyogajuru cyoherezwa mu gihe cyari giteganyijwe.

Byari biteganyijwe ko iki cyogajuru gihagurukira mu Ntara ya Hainan, mu majyepfo y’u Bushinwa. Abayobozi ntibatangaje igihe igikorwa cyo kucyohereza cyimuriweho.

U Bushinwa ntibwahise butangaza impamvu nyamukuru yatumye ubu butumwa busubikwa, gusa itangazamakuru rya Leta ryatangaje ko “icyogajuru kitari cyujuje ibisabwa kugira ngo gitangire urugendo”, ndetse ko icyemezo cyafashwe hagamijwe kubahiriza umutekano n’imigendekere myiza y’ubu butumwa.

Chang’e-7 yari igiye kuba icyogajuru cya mbere kigerageje gusesengura mu buryo butaziguye amazi ari ku Kwezi. Cyari gifite gahunda yo gukoresha robot izava ku cyogajuru ikajya mu majyepfo y’Ukwezi gushakisha ahari urubura rurimo amazi no kurucukura.

Nubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaze kubona ibimenyetso by’amazi y’urubura ku Kwezi ikoresheje ibyuma byoherejwe mu isanzure, ntiyigeze ibasha kohereza icyogajuru gicukura ayo mazi ngo iyasesengure mu buryo butaziguye.

U Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika biri mu bihugu bihanganiye guteza imbere ibikorwa byo gutura no gukora ubushakashatsi mu majyepfo y’Ukwezi, aho amazi afatwa nk’umutungo w’ingenzi ushobora kuzagira uruhare mu bikorwa byo mu isanzure.

Abahanga bavuga ko amazi ashobora kuboneka ku Kwezi ashobora gukoreshwa mu kubona amazi yo kunywa, umwuka wo guhumeka mu gihe ibikorwa byo kuhakorera byaba byateye imbere.

Icyakora, kugeza ubu ntiharamenyekana niba amazi y’urubura ari ku Kwezi ahari ku bwinshi ku buryo yakoreshwa muri ubwo buryo.

U Bushinwa bwasubitse gahunda yo kohereza icyogajuru kizashaka amazi ku Kwezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages