00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

SpaceX yohereje ba mukerarugendo bane mu isanzure

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 1 April 2025 saa 08:02
Yasuwe :

Icyogajuru cya SpaceX cyitwa Crew Dragon cyahagurutse mu ijoro ryo ku wa Mbere cyerekeza mu isanzure mu rugendo rudasanzwe cyari gitwayemo abantu bane bagiye kureba uko mu isanzure hameze.

Uru rugendo kugira ngo rubeho, byagizwemo uruhare n’umugabo w’umuherwe wo muri Malta, Chun Wang. Umutungo we ubarirwa muri miliyari z’amadolari wakomotse mu bucuruzi bwa Bitcoin. Yishyuye SpaceX kugira ngo we n’inshuti ze eshatu, bakorere urugendo mu isanzure.

Izo nshuti ze ni Jannicke Mikkelsen, umugabo utunganya filimi wo muri Norvège, Rabea Rogge w’inzobere mu bijyanye na Robot wo mu Budage na Eric Philips ukunda ibijyanye n’ubuvumbuzi wo muri Australia.

Wakwibaza ngo ni iki kidasanzwe muri uru rugendo? Ikidasanzwe ni uko bari bugendere mu mpera z’Isi mu gice cy’Amajyaruguru berekeza mu Majyepfo, ibintu bitari byarigeze bikorwa n’ikindi cyogajuru kirimo abantu.

Urugendo rwabo rwatangiye icyogajuru barimo cyoherezwa mu kirere na rocket ya Falcon 9. Batumbagiye mu isanzure banyuze mu kirere cya Cuba na Panama mbere yo kugera ku nzira izenguruka Isi.

Bazamara iminsi bazenguruka mu isanzure, bareba imiterere y’Isi.

Iki cyogajuru cyahagurukiye muri Leta ya Florida mu ijoro ryo ku wa Mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .