Mbere y’uko ibyo bishashi biturika, umwuka ni wo uba utandukanya uruhande rw’izo ngufu rufite ikimenyetso cya + (charges positives) n’urufite icya – (charges négatives); haba mu bicu cyangwa hagati y’ibicu no ku butaka.
Iyo izo mpande zombi zimaze kugira ingufu zihagije, wa mwuka uzitandukanya ucika intege, maze izo mpande zikegerana cyane mu buryo bwihuse, zikaba zikozanyijeho. Uko gukozanyaho kwazo ni byo bituma habaho Inkuba.
Umwuka uri aho uko gukozanyaho kubera uba washyushye ukagera kuri dogere Celsius ibihumbi 28, hafi inshuro eshatu ugereranyije n’ubushyuhe bwo ku Izuba.
Iturika ry’ibyo bishashi ryumvikana mu ijwi riremereye cyane ndetse riteye ubwoba, ku buryo benshi baritinya.
Abarwara umutima bo hari ubwo rituma bagwa igihumure bitewe n’intera baryumviyemo, cyane ko rishobora kumvikana kugera nibura mu ntera ya kilometero 16 uvuye aho iryo turika ryabereye.
Uko gukozanyaho kumara igihe gito cyane, maze hakagaragara umurabyo unyura aho izo mpande zacakiraniye, mbere gato y’uko zongera gutandukana.
Ugutandukana kw’izo mpande gushoboka kuko umuyaga utangira gufata icyerekezo kizamuka, naho ibitonyanga by’amazi bigatangira kwerekeza hasi.
Nubwo Inkuba ikubitira ahantu hamwe ku butaka, mu kirere ho iba yageze kure cyane, ibyo abahanga mu bya siyansi basobanura ko ari yo mpamvu wumva urusaku rw’inkuba ruturitse cyane rimwe, ariko ugakomeza kumva umuhindagano.
Urusaku rwayo wumva ruturitse cyane ruba rusobanuye ko ikubitiye hafi y’aho uri.
Bijyanye n’uko urusaku rw’Inkuba rugenda kilometero 1,6 mu masegonda atanu, iyo ushaka kumenya intera Inkuba ikubitiyemo uvuye aho uri, ufata umubare w’amasegonda yaciyemo hagati y’igihe waboneye umurabyo n’igihe wumviye urusaku maze ukagabanya gatanu.
Umubare ubonye uba ungana n’intera iri hagati y’aho uri n’aho inkuba yakubitiye. Niba igisubizo ubonye ari atanu, biba bivuze ko harimo intera ya kilometero 1,6, niba ubonye 10 bivuze ko harimo intera ya kilometero 3, gutyo gutyo. Byumvikane ko iyo usanze igisubizo kiri munsi ya 1, iba yakubitiye hafi cyane y’aho uri.
Hatangwa inama yo kwitwararika mu gihe wumva inkuba ikubitira hafi y’aho uri, ukirinda kugendana ibyuma cyangwa kugendera ku binyamitende, gucomokora ibikoresho byose bicometse ku mashanyarazi, kwirinda kujya munsi y’ibiti n’ibindi bishobora kukugwira.
Iyo inkuba ikubitiye aho uri, cyangwa hafi cyane y’aho uri, uba ufite ibyago byinshi byo kuhasiga ubuzima.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!