00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NASA yategetswe guhagarika imishinga y’ibyogajuru bikurikirana ihindagurika ry’ikirere

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 5 August 2025 saa 04:31
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump bwategetse Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’Isanzure, NASA, guhagarika imishinga ibiri ikomeye y’ibyogajuru bishinzwe gukurikirana ihindagurika ry’ikirere.

Iyo mishinga izwi nka ‘Orbiting Carbon Observatories’ yari isanzwe itanga amakuru yizewe kandi y’ingenzi ku bipimo by’umwuka wangiza ikirere, dioxyde de carbone [CO₂].

Kimwe muri ibyo byogajuru kiri kuri Sitasiyo Mpuzamahanga iri mu isanzure, izwi nka International Space Station, ISS, mu gihe ikindi kiri mu isanzure.

Amakuru bikusanya akoreshwa n’abashakashatsi n’inganda mu kumenya uko imyuka yangiza ikirere yiyongera ku Isi, n’ingaruka bigira mu nzego zitandukanye nk’ubuhinzi.

Icyegeranyo cyakozwe na NASA mu 2023 cyagaragaje ko iyi mishinga igiye guhagarikwa, itanga amakuru yizewe ku rwego ruhanitse, kandi kuyitaho bidasaba ikiguzi kinini, kuko bisaba gusa miliyoni 15 z’Amadolari ya Amerika buri mwaka, mu gihe ingengo y’imari ya NASA ari miliyari 25,4$.

David Crisp wigeze kuyobora NASA, yavuze ko iki cyemezo nta shingiro gifite mu rwego rw’ubukungu.

Abanenze iki cyemezo, bagaragaje ko gifitanye isano no kuba ubuyobozi buriho budashishikajwe n’ihinduka ry’ikirere n’umugambi wabwo wo guca intege porogaramu z’ubushakashatsi.

Umushinga w’ingengo y’imari iteganyijwe guhabwa NASA mu 2026, ushobora gutuma imishinga irenga 50 ijyanye n’ubushakashatsi bwo mu isanzure ihagarikwa, ndetse hakagabanyuka 47% by’amafaranga agenerwa ibikorwa bishingiye kuri siyansi muri iki kigo.

Benshi mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, bamaganiye kure iki cyemezo, bavuze ko batazemera ikintu gica intege ubushakashatsi mu by’isanzure.

Bavuze ko bishobora no gutuma iki gihugu gitakaza umwanya wacyo mu bikomeje kumaranira kumenya byinshi ku isanzure, kuri ubu benshi bizera ko biyobowe na Amerika.

Hagaragajwe kandi impungenge mu gutakaza ubushobozi bwo kumenya ibiza bishobora kwibasira Amerika n’ihinduka ry’ikirere mu gihe iyi mishinga yaba ihagaze.

NASA yategetswe guhagarika imishinga ibiri ikomeye y’ibyogajuru bishinzwe gukurikirana ihindagurika ry’ikirere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages