Imwe muri gahunda izafasha ngo iyi ntego igerweho ni iyo guha urubyiruko rugera kuri miliyoni amasomo y’ikoranabuhanga ajyanye na coding, abandi ibihumbi 500 bagahabwa amahugurwa ahanitse ku ikoranabuhanga.
Mu minsi ishize haherutse gutangizwa porogaramu yitwa One Million Coders [OMC] binyuze mu bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda na Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu [UAE].
Igamije kuzamura ubumenyi mu by’ikoranabuhanga mu rubyiruko rw’u Rwanda rugera kuri miliyoni binyuze mu masomo y’ibanze bazajya bayiboneramo.
Aya masomo azajya atangwa hifashishijwe iya kure mu gihe cy’ibyumweru umunani cyangwa bitandatu, hakazajya hatangwa amasomo atatu atandukanye.
Harimo isomo ryo gutanga ubumenyi bw’ibanze mu mikorere ya application za telefoni ‘ Android Developer Fundamentals’; isomo ry’ubumenyi bw’ibanze mu bijyanye no gukusanya, gutunganya no gusesengura amakuru ‘Data Analysis Fundamentals’; n’irindi ry’ibanze rijyanye no kubaka porogaramu za mudasobwa ‘Programming Fundamentals’.
Kubera ko aya masomo azajya atangwa hifashishijwe internet, buri wese ufite igikoresho cy’ikoranabuhanga nka telefoni, iPad cyangwa mudasobwa na internet, azajya aba abasha kwiga. Nta bundi bumenyi uzajya usabwa kuba ufite.
Yateguriwe abantu b’ingeri zitandukanye kuva ku bana b’imyaka 13 kuzamura ni bo bazaba bemerewe kwiga rimwe muri aya masomo binyuze muri porogaramu ya One Million Coders.
Iyi porogaramu yatangiye ku wa 02 Nzeri 2024, ikaba izamara imyaka itatu kuko izarangira ku wa 31 Kanama 2027. Izajya ishyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ariko iterwe inkunga na Goverinoma ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Aya masomo azajya atangwa binyuze ku rubuga rwa One Million Coders ruzajya ruboneka unyuze kuri ‘minict.gov.rw’.
Nta gihe runaka cyagenwe umuntu agomba kwiga, bivuze ko umuvuduko w’umuntu ari we uzajya ugena igihe amara yiga ariko amasomo akajya arangira mu gihe kiri hagati y’ibyumweru bitandatu n’umunani.
Nyuma, uwasoje gukurikirana amasomo azajya ahabwa impamyabumenyi igaragaza ibyo yasoje kwiga.
Uretse iyi gahunda nshya yatangijwe, mu Gihugu hari ishuri rya Rwanda Coding Academy, rihuza porogaramu y’uburezi rusange na tekiniki n’ubumenyingiro. Ryafunguye imiryango mu 2019 mu Karere ka Nyabihu, mu Ntara y’Iburengerazuba.
Ni ishuri rifite porogaramu y’imyaka itatu. Gahunda y’amasomo irimo ibijyanye no gukora porogaramu za mudasobwa [software engineering], ubwirinzi kuri internet [Cyber security] na porogaramu zishyirwa mu bikoresho birimo ibizamura abantu mu nyubako ndende [embedded system].
Imibare itangwa na RCA igaragaza ko imaze gusohora abanyeshuri 117 barimo 58 bo mu cyiciro cyatangiye mu 2019 n’abandi 59 batangiye mu 2020.
Biteganyijwe ko muri buri ntara hazagenda hashyirwa Rwanda Coding Academy.
Amafoto: AI
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!