00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elon Musk yasabye ko hakorwa ubushakashatsi ku gace ka ‘Mars’ kafotowe mu myaka 24 ishize

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 3 February 2025 saa 09:27
Yasuwe :

Umuyobozi wa SpaceX, Elon Musk, yagaragaje ko abashakashatsi bakwiye koherezwa ku mubumbe wa Mars, kugira ngo bakurikirane iby’agace kagaragayeyo kari mu ishusho ya mpande enye.

Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo Musk yasubije ubutumwa bwatambutse kuri X bw’umunyamakuru Joe Rogan, wari wasangije abamukurikira amafoto yafashwe n’icyogajuru cyamaze imyaka icyenda kizenguruka ku mubumbe wa Mars cyari cyaroherejwe na NASA.

Imwe muri ayo mafoto, igaragaza ikintu gifite ishusho ya mpande enye kuri uyu mubumbe. Iyi foto yafashwe mu 2001 ariko vuba aha yongeye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

Bamwe bagaragaje ko ari ikintu kidasanzwe gikwiriye gukurikiranwa, ariko ku rundi ruhande abandi bagaragaza ko ari ifoto yakozwe na muntu bityo itari iya nyayo.

Musk yasubije ubutumwa by’uyu munyamakuru, avuga ko “Tugomba kohereza abashakashatsi kuri Mars kugira ngo bakore iperereza kuri ako gace.”

Udushya nk’utu turi mu bikururira Musk gukomeza inzozi ze zo gutuza abantu kuri Mars, dore ko akunda kugaragaza ko ari ingenzi ko ikiremwamuntu kigera ku yindi mibumbe, kuko ubuzima bugomba gukomeza no hanze y’Isi.

Mu Ukuboza umwaka ushize, Musk yatangaje ko ikigo cye cyifuza gutangiza ingendo kuri Mars mu gihe cya vuba, aho yavuze ko mu myaka ibiri azaba yoherejeyo icyogajuru kitagira abantu, mu myaka ine atangire koherezayo abantu.

Musk asanzwe afite intumbero yo kohereza abantu bangana na miliyoni kuri Mars bitarenze umwaka wa 2050.

Ifoto yafashwe mu 2001 ku mubumbe wa Mars yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .