00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda hagaragaye ‘Supermoon’ (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 December 2025 saa 07:52
Yasuwe :

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, mu Rwanda kimwe n’ahandi henshi ku Isi, Ukwezi kwagaragaye kuzuye, kwabaye kunini, ndetse kwaka cyane, ibizwi nka ‘Supermoon’.

Iyi shusho idasanzwe y’uku Kwezi yagaragaye kuva kwatse hagati ya Saa 18:15 na Saa 18:30, ndetse biteganyijwe ko bikomeza kugeza kuzimye hagati ya Saa 05:30 na Saa 06:00.

‘Supermoon’ ibaho igihe Ukwezi kugaragara kuzuye ariko bigahurirana n’uko kuri hafi y’Isi cyane, mu nzira guhoramo yo kuyizenguruka. Iki gihe Ukwezi kugaragara ari kunini kandi kwaka cyane.

Kuva umwaka wa 2025 watangira ni ubwa gatatu Ukwezi kuzaba kugaragaraye muri iyi shusho. Biteganyijwe ko ‘Supermoon’ izongera kubaho ku wa 3 Mutarama 2026.

Iyo habaye 'Supermoon' ukwezi kugaragara ari kunini ndetse kwaka cyane
Mu Rwanda hagaragaye ‘Supermoon’
Biteganyijwe ko ‘Supermoon’ izongera kubaho ku wa 3 Mutarama 2026

Amafoto: Nzayisingiza Fidèle


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages