Iyi nyamaswa ifite ubwoya bw’umukara n’isura y’umukara, yabonetse mu biti birebire byo mu mashyamba yo muri Pariki y’Igihugu ya Lomami, iherereye mu gice cyo hagati gishyira uburasirazuba bwa RDC. Abashinzwe kubungabunga ibidukikije bayibonye bwa mbere mu 2008, ariko icyo gihe babashije gufata ifoto imwe gusa itagaragara neza.
Nyuma y’imyaka icumi, yongeye kugaragara ndetse itsinda mpuzamahanga ry’abashakashatsi ritangira kuyikoraho ubushakashatsi bwimbitse, rikoresha amajwi yayo, amashusho ndetse n’isesengura ry’uturemangingo fatizo, maze risanga ari ubwoko bushya bw’inkende butari bwaramenyekanye mbere.
Abaturage bo muri ako gace bari basanzwe bazi iyi nkende bayita “Likweli”, ariko ubushakashatsi bwemeje ko ari ubwoko bwihariye bw’inkende butandukanye n’ubundi bwari busanzwe buzwi. Abashakashatsi bayise izina rya siyansi Colobus congoensis.
Junior Amboko, umushakashatsi akaba n’umunyeshuri mu cyiciro cya PhD muri Florida Atlantic University, wayoboye igice gikomeye cy’ubu bushakashatsi, yavuze ko byari ibyishimo bidasanzwe kubona mu maso h’inyamaswa abantu bake cyane bari bazi ko ibaho.
Iyi nkende iri mu muryango w’inkende zo mu bwoko bwa colobus, zizwiho kutagira igikumwe kandi zigira uruhare rukomeye mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima byo mu mashyamba. Abahanga bavuga ko zigira uruhare mu gukwirakwiza imbuto no gufasha ibimera kongera kumera.
Abashakashatsi bavuga ko ibara ryihariye riri ku maso yayo, cyane cyane iminwa ifite ibara rya orange, rishobora kuba rifasha izi nkende kumenyana hagati yazo. Zinatandukanye n’izindi nkende kubera ijwi ryazo rikomeye risa no gutontoma, aho akenshi ushobora kuzumva ariko ntubashe kuzibona kuko zihisha mu biti birebire.
Nubwo ubu bwoko bushya bwamenyekanye, abahanga bavuga ko bukiri mu kaga kubera ko izo nkende zihigwa n’abantu bazishakira inyama ndetse n’uko aho ziba hashobora kwangirika. Kuba zaramenyekanye nk’ubwoko bwihariye bishobora gufasha mu gushyiraho ingamba zo kuzirinda no kubungabunga aho ziba.
Itsinda ry’abashakashatsi rigizwe n’inzobere zo muri RDC, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Budage rirateganya gukomeza ubushakashatsi kugira ngo rimenye neza umubare w’izi nkende, imyitwarire yazo ndetse n’uburyo bwo kuzirinda kugira ngo zitazimira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!