00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki NASA yasubitse igaruka ry’icyogajuru kizoroshya urujya n’uruza mu isanzure?

Yanditswe na Nshuti Hamza
Kuya 1 July 2024 saa 07:49
Yasuwe :

Urwego rushinzwe iby’Isanzure muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, NASA, rwatangaje ko icyogajuru cyiswe “Boeing Starliner” cyoherejwe mu Isanzure ku wa 5 Kamena 2024, kitazagaruka ku Isi ku wa 26 Kamena 2024 nk’uko byari biteganyijwe.

Ni nyuma y’uko abashakashatsi n’abayobozi bakuru ba NASA bakoze inama ndende cyane zamaze iminsi ibiri, zigenzura uko icyo cyogajuru cyiteguye kugaruka.

Boeing Starliner yagiye itwaye Butch Wilmore na Suni Williams bakorera NASA, mu igerageza rya nyuma ryitezweho kwemeza niba icyo cyogajuru gifite ubushobozi bwo kuzajya gikura abantu ku Isi kikabajyana kuri site ikorerwaho ubushakashatsi mu Isanzure izwi nka “International Space Station (ISS)”, cyangwa kigacyura abariyo.

Iryo gerageza rya nyuma nirigenda neza, Boeing Starliner izahita yemererwa gukora ingendo zihoraho zijya n’iziva mu isanzure, hafi y’Isi cyangwa kuri ISS.

Yakozwe ku bufatanye bwa sosiyete ebyiri z’Abanyamerika, zirimo Boeing na United Launch Alliance, zombi zifite amazina akomeye mu gukora ibyifashishwa mu bwikorezi bwo mu kirere. Ni umushinga watewe inkunga n’ishami rya NASA rishinzwe iby’ubucuruzi, bibarwa ko ufite agaciro ka miliyari 1.5$.

Ku ikubitiro byari biteganyijwe ko Boeing Starliner yagombaga kumara icyumweru kimwe mu isanzure, ikaba yagarutse ku Isi ku wa 14 Kamena 2024.

Iyo tariki yaje kwimurwa biturutse ku makuru ajyanye n’ibibazo yari yagize ubwo yoherezwaga, yasesenguwe n’abashakashatsi ba NASA n’aba Boeing.

Mu kongera gusubika itariki ya kabiri byari biteganyijwe ko icyo cyogajuru kizagarukiraho, NASA yasobanuye ko irimo gusesengura byimbitse ayo makuru ifite.

Steve Stich uyobora ishami ry’ubucuruzi muri NASA, yagize ati “Turafata igihe gihagije kandi dukurukize ibisabwa mu buryo bukwiye. Turashaka ko umwanzuro wacu ushingira ku makuru ahari.”

Bivugwa ko Boeing Starliner yagize ibibazo bibiri bikomeye, bishobora guhungabanya ihaguruka ryayo mu isanzure.

NASA yatangaje ko Boeing Starliner izagaruka muri Nyakanga 2024 ariko yirinda kwemeza umunsi nyirizina.

Ku rundi ruhande, Ikinyamakuru ars Technica cyasobanuye ko abashakashatsi ba NASA n’aba Boeing bakomeza gufata umwanya wo kuganira no gusesengura amakuru ahari, babone kwemeza italiki ikwiye.

Mu gihe NASA yatekerezaga ko icyo cyogajuru cyagombye kugaruka ku wa 30 Kamena 2024, habaye inzitizi z’uko hari izindi ngendo ebyiri zo mu isanzure urwo rwego rwapanze.
Ibyo ngo bisobanuye ko Boeing Starliner izagaruka nyuma y’aho, ariko kandi bitari mbere yo ku wa 4 Nyakanga 2024.

Boeing Starliner yoherezwa mu isanzure, hasobanurwaga ko nta kibazo na kimwe ifite kandi ko yahawe uburyo bwo kuba yagaruka vuba hagize ikiyibaho kidasanzwe.

Gusa impungenge ku gukomeza gusubika igaruka ryayo zikomeje kwiyongera, hibazwa impamvu ibyo NASA yabwiye itangazamakuru itari kubikora ahubwo ikavuga ko ikeneye igihe cyisumbuye cyo gusesengura amakuru.

Boeing Starliner yabariwe iminsi 45 yonyine igomba kumara mu Isanzure, kuri ISS. Yatangiye kubarwa uhereye ku wa 6 Kamena 2024, ikaba izarangira ku wa 21 Nyakanga 2024.

Bivugwa ko Boeing Starliner yagize ibibazo bibiri bikomeye, bishobora guhungabanya ihaguruka ryayo mu isanzure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .