00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyuzure muri Texas yatumye havumburwa ahakandagiye za ‘dinosaurs’ mu myaka miliyoni 100 ishize

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 11 August 2025 saa 04:44
Yasuwe :

Imyuzure iherutse kwibasira Leta ya Texas muri Amerika igasiga amazi atwaye inzu, imodoka n’ibindi bikorwaremezo byinshi, yasize havumbuwe aho inyamanswa za ‘dinosaurs’ zishobora kuba zarakandagije ibirenge byazo mu myaka miliyoni 100 ishize.

Mu ntangiriro za Nyakanga, imyuzure ikaze yibasiye Texas Hill Country, ihitana nibura abantu 135 inasenya byinshi.

Iyi myuzure yatewe n’imvura y’amahindu yaguye mu ijoro ryo ku wa 4 Nyakanga 2025. Umugezi wa Guadalupe waruzuye cyane mu gihe gito, uzamuka metero 7,9 mu isaha imwe gusa bituma amazi awurenga atangira kwinjira mu bice biwukikije.

Mu gace ka Travis, uyu mwuzure watwaye ibintu byinshi birimo n’ubutaka, bituma hagaragara ibimeze nk’ibirenge by’aho ‘dinosaurs’ zishobora kuba zarakandagiye.

Hafi y’umugezi wa Sandy Creek hagaragaye ibirenge 15, buri kimwe gifite amano atatu.

Abahanga basanze ibi birenge ari ibya ‘dinosaurs’ zaryaga inyama zari zimeze nka ‘Acrocanthosaurus’.

Buri kirenge cyagaragaye cyari gifite sentimetero ziri hagati ya 45 na 50. Byabonetse ku bitare byitwa Glen Rose Formation na byo bivugwa ko byabayeho mu myaka nk’iy’izi ‘dinosaurs’.

Izi nyamaswa zabayeho hagati y’imyaka miliyoni 110 na 115 ishize, zari zifite uburebure bwa metero 10 zirenga.

Abashakashatsi bari gukorana n’amatsinda ashinzwe isuku kugira ngo barinde ahagaragaye ibi, banategura uburyo bwo kuhapima hifashishijwe ikoranabuhanga rihambaye ririmo n’uburyo bwa ‘3D scanning’ hagamijwe ubushakashatsi.

Texas izwiho kugira ahantu henshi hafite ibisigazwa by’ibyabayeho mu myaka ya kera, aho ifite ibyanya nka pariki ya Dinosaur Valley State ibitse amateka ya za ‘dinosaurs’.

Hafi y’akagezi ka Sandy Creek hagaragaye ibirenge 15
Buri kirenge cyagaragaye cyari gifite sentimetero ziri hagati ya 45 na 50

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages