00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyogajuru cya Boeing cyamanutse kitarimo babiri cyajyanye mu isanzure

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 7 September 2024 saa 04:04
Yasuwe :

Icyogajuru cy’uruganda Boeing cyitwa Starliner cyagarutse ku Isi kitarimo Abanyamerika Butch Wilmore na Suni Williams bari barajyanye nacyo mu isanzure.

Iki cyogajuru cyoherejwe mu isanzure tariki ya 5 Kamena 2024, mu mushinga wa Boeing n’ikigo Nasa kizobereye mu bumenyi bw’ibyogajuru.

Cyahagurukiye mu gace ka Cape Canaveral muri Leta ya Floride, kigarukira kuri sitasiyo mpuzamahanga y’ibyogajuru, ISS (International Space Station) bitewe n’uko cyari gitangiye gusohora umwuka woherezaga amavuta mu gice gitanga imbaraga zikizamura mu kirere.

Mu mpera za Kanama 2024, abahanga bo muri Boeing na Nasa bafashe umwanzuro w’uko iki cyogajuru kigaruka ku Isi, ariko kigasiga Butch na Suni kuri ISS mu rwego rwo kwirinda ko cyakora impanuka bakirimo.

Mu rugendo rwo kugaruka ku Isi, iki cyogajuru cyakoresheje amasaha atandatu, ndetse ubuyobozi bwo muri ibi bigo byombi bwemeza ko cyaguye neza muri New Mexico mu rukerera rwo kuri uyu wa 7 Nzeri 2024, cyifashishije imitaka yacyo.

Umuyobozi wa ISS, Dana Weigel, yatangaje ko aba Banyamerika icyogajuru cyasize mu isanzure bameze neza, cyane ko atari ubwa mbere bamazeyo igihe kinini. Ngo icyo bari gukora ni ukugira imyitwarire yatuma bakomeza kugira ubuzima bwiza.

Ubuyobozi bwa Nasa kandi bwemeje ko Butch na Suni bavugana bihoraho n’imiryango yabo. Biteganyijwe ko bazagarurwa n’icyogajuru cya SpaceX cyitwa Crew Dragon muri Gashyantare 2025.

Biteganyijwe ko aba Banyamerika bazacyurwa muri Gashyantare 2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .