00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hope Academy yerekanye uburyo amasomo y’ubumenyi yatangiye kubyazwa umusaruro

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 8 June 2015 saa 10:12
Yasuwe :

Abiga muri Hope Academy Rwanda bamurikiye bagenzi babo baturutse ku bindi bigo, ibikorwa bitandukanye bifasha umuntu mu buzima bwa buri munsi bakoze bagamije kubyaza umusaruro amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga bahabwa n’ishuri ryabo.

Abanyeshuri bari mu byiciro bitandukanye kuva mu mashuri y’incuke kugeza mu yisumbuye, kuwa gatanu tariki ya 5 Kamena ni bwo bamuritse imishinga igera kuri 16 irimo ijyanye n’Imibare Ubutabire, Ubugenge, Ikoranabuhanga ndetse n’ubumenya muntu.

Ishimwe Karimba wakoze umuti wica imibu n’utundi dukoko yasobanuye ko yawukoze yifashishishije ibireti, ibisigazwa by’ifi n’amazi, ndetse ko uyu mushinga we wamuhesheje umudari wa zahabu mu marushanwa y’bumenyi bw’abanyeshuri ku bijyanye n’ibidukikije, yabereye muri Kenya.

Basobanuye uko isuri yangiza ubutaka

Umwe mu banyeshuri biga mu Rwunge rw’amashuri rwa Kacyiru wari waje kwirebera uburyo bagenzi be bashyira mu bikorwa amasomo y’ubumenyi, yagize ati “Mbashije kunguka byinshi birimo nko kumenya ingano y’umwuka ibihaha bishobora kwakira hifashishijwe amazi, indobo n’icupa.”

Omer Faruk Celeb, Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo y’ubumenyi muri Hope Academy Rwanda yavuze ko aba banyeshuri bakora iyi mishinga mu rwego rwo kubyaza umusaruro amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga baba bahawe mu ishuri ndetse no kubategura kwitabira amarushanwa mpuzamahanga.

Yakomeje agira ati ”Dutumira andi mashuri kugira ngo na yo agire ubumenyi buruseho ndetse n’abanyeshuri babashe gutinyuka n’igihe bazajya mu marushanwa ntibazagire igihunga.”

Aba banyeshuri banasangije bagenzi babo ubundi bumenyi butandukanye burimo kurinda ubutaka kuba bwatwarwa n’isuri, uburyo wakoresha ugabanya isukari mu mubiri ndetse n’uburyo wamenya niba ikinyobwa ugiye kunywa kitarimo acide yakwangiriza ubuzima.

Ibyo bikorwa byakozwe mu minsi ibiri bikaba byarasojwe kuwa 6 Kamena 2015.

Berekana uburyo ushobora gukora amatara y'amabara bakoresheje amazi bashyizemo imiti ihindura ibara n'itoroshi
Bubaka mpande enye bifashishije uduti twinshi tubaje mu buryo butandukanye
Inzira wanyuramo ukora umuti wica imibu
Karimba asobanura uko yakoze umuti wica udukoko
Uko ubutaka buhinze n'ubudahinze byibasirwa n'isuri
Yerekana ko iyo ufashe ibitoki bibiri icyo hasi iteka kigaragara ko ari kinini bitewe n'uko uba wagereranyije impande zitangana
yerekana ko ufashe ikirahuri ugashyiramo amazi, ugapfundikiza urupapuro warangiza ugacurika amazi atameneka
yerekana uburyo umwuka ushobora gutuma igipirizo kitagwa hasi
Yerekana uko ikirunga kiruka yifashishije Vinaigre, ifu ihindura ibara n'isabune

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages