00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe ifoto ifatwa nk’iya mbere y’umwimerere mu yafashwe n’ibyogajuru bito

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 8 February 2025 saa 11:30
Yasuwe :

Sosiyete ikora ibyogajuru bito [CubeSats] yo mu Buyapani, ArkEdge Space, yatangaje ko icyogajuru cyayo cyafashe amafoto ku Isi afite umwimerere wo ku rwego rwo hejuru, kurusha ayafashwe n’ibindi byo muri ubwo bwoko.

Aya mafoto yafashwe n’icyogajuru cyitwa ONGLAISAT, cyakozwe ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe iby’Isanzure cya Taiwan, TASA. Yafashwe iki cyogajuru kiri ku butumburuke bwa kilometero 410 uvuye ku isi.

Iki cyogajuru kijya kungana nka mudasobwa yo mu biro, gifite ubushobozi bwo kwigenzura no kuguma mu cyerekezo kirimo [precision attitude control], kikagira na telescope iteye imbere yifashishwa n’ibyogajuru mu gufata amashusho ku butaka, Korsch off-axis optical system, yubatswe na TASA.

Gifite kandi sensor yifashishwa mu gufata amashusho mu buryo bwihuse hakoreshejwe ikoranabuhanga ryitwa ‘CMOS TDI’ n’ubundi buryo bwo gutunganya ayo mashusho aba yafashwe.

ArkEdge Space yashyize hanze amafoto ari mu mabara y’umukara n’umweru yafashwe n’iki cyogajuru, agaragaza ahantu hatandukanye ku Isi, nko muri Seattle muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu gace ka Patagonia muri Argentine.

Aya mashusho yerekana inyubako n’imihanda bigaragara neza.

Nk’uko byatangajwe na Reuters, icyogajuru ONGLAISAT kizasoza ubutumwa bwacyo muri Werurwe 2025, ikoranabuhanga ryacyo rikiri gusuzumwa ritangire gukoreshwa mu bindi byogajuru bizoherezwa mu butumwa.

ONGLAISAT yageze kuri Sitasiyo y’Ibyogajuru mu Isanzure mu Ugushyingo 2024, itangira ubutumwa bwayo mu Ukuboza 2024.

Iyi foto igaragaza ikirwa cya Camano cyo muri Leta ya Washington na yo yafashwe n'iki cyogajuru gito

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .