Hari hashize imyaka icyenda nta cyogajuru gihagurutse ku butaka bwa Amerika kijyanye abanyamerika ku isanzure, gusa ubu byashobotse nyuma y’icyo gihe kinini cyari gishize. Muri iyi myaka yose yari ishize [kuva mu 2011], abanyamerika bajyaga ku isanzure bakoresheje ibyogajuru by’Abarusiya ndetse akaba ariho banakoreraga imyitozo, ni ibintu byatwaye Amerika miliyoni 86 z’amadolari.
Iki cyogajuru cyagombaga kuba cyaroherejwe mu isanzure ku wa Gatatu w’icyumweru gishize gusa biza gusubikwa nyuma yo kubona ko mu kirere harimo imirabyo gahunda ishyirwa kuri uyu wa Gatandatu.
Cyohererejwe muri Leta ya Florida ahari ikigo kimwe mu icumi bya Nasa bigenzura ibijyanye n’isanzure cyitwa Kennedy Space Center. Kohereza iki cyogajuru bitumye Amerika itera indi ntambwe mu rugendo ruganisha ku kuba ba mukerarugendo bashobora kujya ku isanzure.
Iki cyogajuru cyari gitwaye Robert Behnken w’imyaka 49 na Douglas Hurley wa 53. Bazamara mu isanzure amasaha 19. Cyahagurutse 21:20 z’ijoro kuri uyu wa Gatandatu ku isaha y’i Kigali.
Iki cyogajuru kiri mu mushinga wa SpaceX witwa Dragon 2, cyari kimaze imyaka 15 gikorwa.





TANGA IGITEKEREZO