00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Apple igiye guhindura izina rya iOS

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 May 2025 saa 12:58
Yasuwe :

Apple igiye guhindura uburyo yita “Operating System” yayo aho kongeraho nimero y’icyiciro cyayo, hazajya hongerwaho umwaka yakorewemo.

Ayo mavugurura ya Apple agena ko iOS yayo umwaka utaha izaba yitwa iOS 26 aho kuba iOS 19. Iyo 19 yari ihagarariye icyiciro kigezweho cy’amavugurura ya iOS.

Si ibyo gusa no ku bindi bikoresho bimwe na bimwe, amazina azahinduka hashyirweho amazina y’umwaka. Urugero ni nka iPadOS 26, macOS 26, watchOS 26, tvOS 26 na visionOS 26.

Apple iteganya gutangaza izi mpinduka ku mugaragaro mu nama ngarukamwaka itangarizamo udushya mu mikorere yayo izatangira ku wa 9 Kamena.

Intego ni ukugira ngo ibyiciro bya porogaramu zayo bibe bihuje inyito. Ubu, imibare yabyo iratandukanye cyane ufashe urugero kuri iOS 18 (ikoreshwa muri telefoni), watchOS 12 (ikoreshwa mu masaha) na visionOS 2 (ikoreshwa kuri Virtual Reality).

Apple igiye guhindura uburyo yita “Operating System” yayo aho kongeraho nimero y’icyiciro cyayo, hazajya hongerwaho umwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages