00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sosiyeti ya Microsoft igiye gukorana n’u Rwanda

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 5 September 2012 saa 07:56
Yasuwe :

Sosiyete ya Microsoft izobereye mu by’ikoranabuhanga, igiye gukorana bya hafi n’u Rwanda. Ibi byatewe n’uko iyi Sositeti yaonye ko u Rwanda rufite ikerekezo kiza mu ikoranabuhanga hamwe n’ibitekerezo by’ingirakamaro.
Kuza gukorera mu Rwanda kw’iyi Sosiyete, byatangajwe n’abayihagarariye, bari bitabiriye inama ku ikoranabuhanga irimo kubera i Kigali guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Nzeri 2012.
Atangiza iyi nama ku mugaragaro Minisititi w’Intebe w’u Rwanda Dr. Habumuremyi Pierre (…)

Sosiyete ya Microsoft izobereye mu by’ikoranabuhanga, igiye gukorana bya hafi n’u Rwanda. Ibi byatewe n’uko iyi Sositeti yaonye ko u Rwanda rufite ikerekezo kiza mu ikoranabuhanga hamwe n’ibitekerezo by’ingirakamaro.

Kuza gukorera mu Rwanda kw’iyi Sosiyete, byatangajwe n’abayihagarariye, bari bitabiriye inama ku ikoranabuhanga irimo kubera i Kigali guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Nzeri 2012.

Atangiza iyi nama ku mugaragaro Minisititi w’Intebe w’u Rwanda Dr. Habumuremyi Pierre Damien yavuze ko ikoranabuhanga ryatumye Isi iba nto, bityo abantu bakabasha kumenya n’ibibera ahandi. Yanavuze ko iyi nama iziye igihe kuko u Rwanda rwiyemeje gukoresha ikoranabuhanga muri gahunda zitandukanye.

Yavuze ko ibihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere bigomba kureba uko byashyira mu mategeko yabyo uburyo ikoranabuhanga ryakoroshywa rikagera kuri benshi, kuko byagaragaye ko rifasha mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, uburezi, ubuhinzi n’izindi.

Minisitiri w’Uburezi Dr Vincent Biruta, yatangaje ko ikinyejana cya 21 Isi yiyemeje gukoresha ikoranabuhanga, bityo ko nta mpamvu zo guseta ibirenge mu guteza imbere igihugu hifashishijwe ikoranabuhanga.

Prof. John Rutayisire uhagarariye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) yavuze ko u Rwanda ruzwi neza mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga mu karere, ati "Ubuzima bw’Abanyarwanda bwarahindutse kandi intandaro yabyo ni uburezi."

Iyi nama irimo kubera i Kigali izamara iminsi 3, izafasha impuguke mu ikoranabuhanga, abarimu n’abayobozi ba za Kaminuza, amashuri, abahagarariye uburezi mu bigo bitandukanye, ibigo byigenga n’ibya Leta bifite uburezi mu nsingano, n’abandi.

Iyi nama ihuje abantu bavuye mu bihugu birenga 20 birimo ibyo ku mugabane w’Uburayi, Amerika, Afurika y’Iburasirazuba n’ahandi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages