Aya makuru yatangajwe na Komisiyo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinzwe umutekano n’imigabane, kuri uyu wa 12 Nyakanga 2025.
Chips ni udukoresho tw’ikoranabuhanga dukora nk’umutima wa mudasobwa cyangwa telefone. Ni two tuyobora ibi bikoresho, bikamenya icyo ubikoresha yifuza.
Muri Werurwe 2025, Huang yateguje ko muri uyu mwaka azagurisha imigabane miliyoni esheshatu muri miliyoni zirenga 858 afite muri Nvidia. Muri Kamena, yagurishije icyiciro cya mbere cy’ifite agaciro ka miliyoni 15 z’Amadolari.
Raporo y’abaherwe itegurwa n’urubuga The Bloomberg igaragaza ko umutungo wa Huang wazamutseho miliyari 29 z’Amadolari kuva umwaka wa 2025 watangira.
Ubwiyongere bw’agaciro k’umutungo wa Huang bwatumye asatira umuherwe Warren Buffet washinze ikigo Berkshire Hathaway, we ufite ubarirwa muri miliyari 144 z’Amadolari.
Agaciro ka Nvidia na ko kazamutse tariki ya 9 Nyakanga, kagera kuri miliyari 4000 z’Amadolari nyuma y’aho imigabane yayo yiyongereyeho 2%. Byatumye iba ikigo cya mbere gifite agaciro kanini muri Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!