00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwanda yavumbuye "Software" yohereza amafaranga muri Telefoni ku Isi yose

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 6 April 2014 saa 01:05
Yasuwe :

Kuvumbura ikintu kigakwira Isi yose bisanzwe bimenyerewe ku bafite uruhu rwera, dore ko n’Umunyarwanda wavuze ko yavumbuye umuti wa SIDA ntawe uzi aho byarengeye. Si uko bikimeze, ntibisaba kuba uvuka i Bwotamasimbi, uvuka ku bihangange bizwi cyane ku Isi. Umunyarwanda yavumbuye uburyo bwo kohereza amafaranga muri Telefoni yo kugura ikarita yo guhamagaza cyangwa se kugura umuriro w’amashanyarazi aho waba uri hose.
Si kure cyane uvuye i Kayonza ugana mu Mutara. Ni kuri kilometero 37 ugeze (…)

Kuvumbura ikintu kigakwira Isi yose bisanzwe bimenyerewe ku bafite uruhu rwera, dore ko n’Umunyarwanda wavuze ko yavumbuye umuti wa SIDA ntawe uzi aho byarengeye. Si uko bikimeze, ntibisaba kuba uvuka i Bwotamasimbi, uvuka ku bihangange bizwi cyane ku Isi. Umunyarwanda yavumbuye uburyo bwo kohereza amafaranga muri Telefoni yo kugura ikarita yo guhamagaza cyangwa se kugura umuriro w’amashanyarazi aho waba uri hose.

Si kure cyane uvuye i Kayonza ugana mu Mutara. Ni kuri kilometero 37 ugeze ahitwa i Rwagitima hamenyerwe ku izina rya “Finance” kubera amateka. Ugarutse iburyo gato, uragera mu kagari ka Kiburara, Umurenge wa Rwimbogo, Akarere ka Gatsibo. Hafi ya Kaburimbo i Rwagitima, hari Urwunge rw’amashuri rwa Nyakayaga ruri mu murenge wa Gitoki.

Aho ni ho havuka, Alex Rugema wize kuri iryo shuri, akomereza amashuri yisumbuye mu rwunge rw’amashuri rw’i Gahini, Lycee de Kigali na APRED i Ndera. Ubu yiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Rugema avuka mu muryango utifashije cyane ariko kandi udasaba umunyu, avukana n’abana icumi akaba umuhererezi. Nyina umubyara yitabye Imana, ubu hari Se, utuye hafi y’umuhanda ugana ku biro by’umurenge wa Rwimbogo. Nimugoroba uwo musaza aba aganira n’urungano. Ntabura umuriro w’amashanyarazi cyangwa se amafaranga yo gukoresha muri telefoni ye kuko amugeraho bitagoranye.

Alex Rugema, Umuhererezi iwabo, yagiye kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahawe Buruse na Leta. Agezeyo yize “Engineering” ariko kubera gukunda ibijyanye n’ubucuruzi, yahisemo kubanza na byo kubyiga. Arangije yongeye kugaruka mu masomo ye, ubu arimo kuyasoza.

Kuba kure y’umubyeyi we, kuvugana na we byaramuhendaga ndetse rimwe na rimwe umusaza ntabone uko agura umuriro w’amashanyarazi. Mu rwego rwo koroshya uburyo bwo gushyikirana n’umubyeyi we ndetse no kumufasha kutarara mu kizima, byatumye Rugema arara adasinziriye atekereza icyamworohereza kandi kikamufashiriza umubyeyi kikagira n’inyungu ku bandi. Ibyo byatumye yinjira mu ikoranabuhanga.

Rugema agira ati “Kuba umubyeyi wanjye yari kure, kuba kandi yaragiraga ibibazo byo kugura umuriro w’amashanyarazi, ntibinamworohere kugera aho uburyo dusanzwe dukoresha bwo kohereza amafaranga buri, natekereje icyamfasha kikagirira akamaro n’abandi.”

Akomeza agira ati “Natekereje ku ikoranabuhanga icyamfasha gukemura ibyo byose, nkashobora kuvugana n’abantu ku buryo bworoshye, kuko guhamagara muri Amerika uri mu Rwanda bihendutse.”

Rugema Alex yakomeje adutangariza ko yanze kubyihererana abiganira n’umwana wa mukuru we na we wiga muri Amerika n’abandi bagera kuri bane, bashaka uburyo bakoresha ikoranabuhanga bakoherereza amafaranga y’itumanaho abari mu Rwanda bakajya babahamagara, kuko bihendutse cyane.

Rugema agira ati “Ni muri urwo rwego twashatse Software yadufasha kugura airtime tukoherereza umuntu. Byongeyeho kandi tukabagurira n’umuriro w’amashanyarazi twibereye muri Amerika.”

Umusaza Mugiraneza Emile, utuye i Kiburara mu murenge wa Rwimbogo, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko mbere yaguraga umuriro ku mafaranga ye ariko iyo yabaga yagize ikibazo bitashobokaga ko avugana n’umwana cyangwa se agure umuriro. Agira ati “Iyo anyoherereje umuriro w’amashanyarazi cyangwa se amafaranga yo guhamagaza, haza ubutumwa muri telefoni yanjye. Kubera ko ntakibasha kureba neza, mbwira umwana akandebera akambwira ko ari amafaranga yo guhamagara agiye muri telefoni yanjye, cyangwa se ari imibare y’umuriro w’amashanyarazi. Ntibikongora.”

Rugema Alex umushinga akuriye, I Stay Connected, ukorera mu bihugu 106

Umushinga wo kugura amashanyarazi ukoresheje ikoranabuhanga

Mutijima Philip, Ushinzwe ubucuruzi muri Istayconnected LLC (I stay Connected) mu kiganiro na IGIHE, yadutangarije ko umushinga wabo ukorera kugeza ubu mu bihugu 106. Ushaka kohereza umuriro cyangwa amafaranga yo guhamagaza ugana ku rubuga www.istayconnected.net

Agira ati “Rugema amaze kugira igitekerezo yashatse bagenzi be b’Abanyarwanda biga muri Amerika, bakora Software ifasha umuntu kugurira umuntu ikarita ya telefoni yibereye mu mahanga. Iyo karita uyakira mu mafaranga y’u Rwanda. Ikindi ni uko ugura amashanyarazi na bwo kuri ubwo buryo. Umfa kuba gusa watanze inomero ya Cash Power, umuriro uhita ugera muri telefoni yawe bitarenze umunota umwe.”

Kugira ngo bishoboke, Mutijima atangaza ukoresha ubwo buryo agombye kuba afite VISA CARD, ariko mu Rwanda basanze bakorana na Equit Bank abandi bataravugana na bo. Ku birebana n’umuriro agira ati “Dufitanye amasezerano y’imikoranire na EWSA ku buryo kugura umuriro nta kibazo.” Na ho ku itumaho bafitanye amasezerano n’ibigo byose by’itumanaho bikorera mu Rwanda.

Mutijima Philip ushinzwe ubucuruzi n'imenyekanisha mu Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .