00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Samsung yashyize ku isoko “laptop” eshatu z’akataraboneka

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 5 May 2020 saa 05:35
Yasuwe :

Samsung yashyize ku isoko laptop eshatu zari zimaze igihe kinini zitegerejwe, zirimo iyitwa Galaxy Book Flex, Flex Alpha na Ion zikoranywe ikoranabuhanga rigezweho rya Intel rifasha mu kwihuta no kubika umuriro.

Izi mudasobwa zikoranywe Processeur izibashisha kwihuta kurusha izo Samsung yari yarashyize ku isoko mbere. Zose Processeur yazo yakozwe na Intel ndetse ziri mu kiragano cy’izihuta zizwi nka 10th Gen. Processeur zo mu kiragano cya cumi (10th Gen Intel) ziri mu moko ane ariyo Core i7, Core i9, Core i7 na Core i3.

Bene izi Processeur zifasha imashini kwihuta kurusha izo mu bwoko bwa “inside” zabanje ku buryo bene izo mashini zishobora kwifashishwa n’abatunganya amashusho, abashaka gukina imikino ya mudasobwa n’ibindi bisaba ko imashini yihuta.

Undi mwihariko w’izi Processeur ni uko ifasha imashini mu kubika umuriro kandi ntushire vuba kuko iba ifite ubushobozi bwo kumara amasaha nibura icyenda utarashiramo.

Ibi ntibikuyeho ko hari za mudasobwa umuntu ashobora kugura akabwirwa ko umuriro umaramo amasaha 24, gusa aho icyo biba bisobanuye ni uko ayo masaha abarwa mu gihe iyo mashini itari gukoresha urumuri rwinshi, itari kureberwaho amashusho mu gihe WiFi ifunze mbese ari nko kuba umuntu ari kwandika muri Word gusa nta kindi akora. Gusa wakwibaza umuntu ukoresha imashini muri ubwo buryo!

Undi mwihariko w’izi laptop, ni uko nka Galaxy Book Flex na Ion zishobora gushyirwamo umuriro bitagombeye ko ucomeka ku mashanyarazi ahubwo ugakoresha uburyo nziramugozi.

Ibi bisobanuye ko ugura Chargeur yabugenewe ukayicomeka ikajyamo umuriro hanyuma ukaza kuyegereza mudasobwa ubundi umuriro ukajyamo.

Undi mwihariko ni uko izi mudasobwa zose zikoranye ikoranabuhanga ribashisha umuntu kubona amashusho neza, kuko zirimo QLED (Quantum dot LED), ikoranabuhanga rifasha amashusho kugaragara acyeye, rikunze gukoreshwa mu birahure bya za televiziyo za rutura.

Galaxy Flex Alpha yashyizwe ku isoko igura $849.99 ariko igiciro cyayo gishobora kuzamuka kikagera ku $999.99 uko ugenda wifuza ko iba ifite ubushobozi bwisumbuyeho.

Galaxy Book Ion yo iri kugura $1,199.99, iyo ni ingana na santimetero 33 mu gihe iya santimetero 38,1 yo igura $1,299.99. Galaxy Book Flex yo igiciro cyayo ni $1,349.99 na $ 1,399.99 kuri izo santimetero zombi.

Samsung yashyize ku isoko laptop z'amoko atatu atandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .