00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN yahaye ibigo bine by’amashuri yisumbuye inkunga ya mudasobwa 144

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 24 October 2013 saa 08:09
Yasuwe :

Kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukwakira 2013, isosiyete y’itumanaho MTN Rwanda ibinyujije mu ihuriro ryayo ryitwa “MTN Foundation” yashyikirije ibigo by’amashuri bine byo mu Rwanda birimo; Eto Kibuye, Stella Matutina, Groupe Scolaire Indatwa n’inkesha y’i Huye ndetse na ETO Nyamata, inkunga ya mudasobwa 36 kuri buri kigo.
Buri kigo cyahawe mudasobwa 36 zifite agaciro ka miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda, n’umuyoboro wihuta “connection ufite umuvuduko wa 520 Mbps mu isegonda.
Uyu muyoboro (…)

Kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukwakira 2013, isosiyete y’itumanaho MTN Rwanda ibinyujije mu ihuriro ryayo ryitwa “MTN Foundation” yashyikirije ibigo by’amashuri bine byo mu Rwanda birimo; Eto Kibuye, Stella Matutina, Groupe Scolaire Indatwa n’inkesha y’i Huye ndetse na ETO Nyamata, inkunga ya mudasobwa 36 kuri buri kigo.

Buri kigo cyahawe mudasobwa 36 zifite agaciro ka miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda, n’umuyoboro wihuta “connection ufite umuvuduko wa 520 Mbps mu isegonda.

Uyu muyoboro wa internet ibi bigo byahawe ukazakoreshwa mu gihe cy’umwaka itishyurwa, ikazatangira kwishyurwa nyuma y’umwaka, kuva uyu munsi bayihereweho.

Richard Mugisha, wari uhagarariye MTN mu muhango wo gushyikiriza ibi bihembo, yavuze ko impamvu nyirizina y’iki gikorwa ari mu rwego rwo guteza ikoranabuhanga imbere, bihereye ku bana bo mu mashuri yisumbuye.

Yagize ati: “Impamvu iyi nkunga ya mudasobwa twayishyikirije ibi bigo birimo n’icy’imyuga kugira ngo duteze imbere ireme ry’uburezi binyujijwe mu ikoranabuhanga ndetse bikaba biri no muri gahunda ya Leta yo guteza imbere ireme ry’uburezi.”

Uyu muyobozi yavuze ko ibi biri muri gahunda basanganywe yo gushyikira uburezi n’iterambere, aho iki ari igikorwa kije gikurikira ibindi byakibanjirije MTN yagiye ifashamo, birimo ko bamaze kurihira amafaranga y’ishuri abanyeshuri batishoboye bagera ku 100 ndetse ngo bamaze gutanga no mu yandi mashuri 15 mudasobwa zisaga 540, aho abazikoresha ubu bamaze kugera ku ibihumbi 25.

Souer Kankindi Christine, umuyobozi w’ikigo cya Slella Matutina yabwiye IGIHE KO bashimishijwe cyane n’iyi nkunga cyane.

Yagize ati: “Tunejejwe n’iyi nkunga y’izi mudasbwa, kuko iziye igihe ndetse ikaba ije kunganira izindi mudasobwa nkeya twari dusanganywe aho ibi bizadufasha kuzamura ireme ry’uburezi mu kigo cyacu ndetse n’igihugu muri rusange.”

Niyodusenga Jean Bosco, wiga mu mwaka wa Gatandatu mu ishuri rya Tekinike riri i Nyamata yabwiye IGIHE ko ashimishijwe cyane n’iyi nkunga kuko izabafasha mu myigfire yabo.

Yagize ati: “Rwose turishimye. Kuko twari dukeneye mudasobwa zindi kuko twari dusanganywe nk’izigera kuri 40 gusa, ariko ubwo izi zije bizadufasha, kandi ndizera ko ireme ry’uburezi mu ikoranabuhanga rizagenda rizamuka nibikomeza kwitabwaho gutya.”

Abayobozi b'ibigo ndetse n'aba MTN bashyira umukono ku masezerano y'inkunga
Bamwe mu bayobora ibigo ndetse n'abayobozi ba MTN
Richard Mugisha wari uhagarariye MTN muri iyi mihango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages