Uyu mushinga watangiye mu 2021 uzamara imyaka itanu. Uzatwara miliyoni 200$ (arenga miliyari 291Frw) ndetse ufashe imishinga irenga 300 yiganjemo iy’abagore n’abakobwa.
Ni amafaranga yatanzwe ku nkunga ya Banki y’Isi. Yatanze miliyoni 100$ na Banki ya AIIB (Asian Infrastructure Development Bank) itanga miliyoni 100$. Yose azakoreshwa mu gufasha ba rwiyemezamirimo bakora mu bijyanye n’ikoranabuhanga ndetse n’ibindi bikorwa by’ikoranabuhanga mu Rwanda.
RDAP mu ntego zayo nyamukuru harimo kongera internet mu gihugu, kongera umubare w’abaturage bashobora kugera kuri serivisi z’ikoranabuhanga, no gukomeza urwego rw’ikoranabuhanga binyuze mu gufasha ibigo, abantu ku giti cyabo, n’imishinga izana ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga.
Mu mwaka wa 2025 warangiye hafashijwe imishinga 22, yahawe arenga miliyoni 1,7$, ndetse byari biteganyijwe ko uwo mwaka urangira hafashijwe imishinga 35 yari guhabwa arenga 3,5$.
Magnifique Ishimwe uyoboye uyu mushinga wa RDAP mu Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), yavuze ko mbere yo gufasha iyi mishinga batari bayizeye ariko ubu byahindutse.
Ati “Twatekereza ko iyi mishinga ikiri mito byo guhabwa amafaranga angana gutyo, ariko banyirayo baratunyomoje binyuze mu buryo abakiliya babo biyongereye, amafaranga binjije, ndetse no gukomeza gukurura abashoramari.”
Umwe mu mushinga yatewe inkunga ni ikigo cya DoctorAI, gifite urubuga rukoresha ikoranabuhanga rya AI, ibifasha abaganga kubona ibibazo biri mu mafoto yafashwe n’imashini za X rays.
Dr. Kevin Muragijimana uri mubashinze Doctor AI, yavuze ko iyi AI yabo ifasha abaganga cyane cyane mu bice bitagira abaganga benshi kandi bigakorwa vuba.
Ati “Ibi bikoresho twakoze ku buryo bishobora kuboneka yaba kuri telefone cyangwa ku mbuga kugira ngo abaganga babashe kubikoresha kuko bigabanya kuba bakwibeshya.”
Asobanura ko iyi AI yabo ifite ubushobozi bwo gutanga amakuru nyayo ku mafoto ya X rays ku kigero cya 95,4%, mu gihe aya Mammographie ipima indwara zo mu mabere itanga amakuru nyayo ku kigero cya 95,4%.
Kevin Kayisire na Crepin Kayisire bakoze urubuga rwa ‘Kayko’ rufasha abacuruzi kubika amakuru y’ubucuruzi mu buryo bw’ikoranabuhanga na bo bari mu batewe inkunga muri RDAP, aho kuri ubu uru rubuga rwabo rukoreshwa n’abarenga ibihumbi umunani.
Aba basore basanzwe bavukana basobanuye ko uru rubuga barushyizeho nyuma yo kubona ukuntu abantu bagorwa no kubona amakuru agaragaza uko ubucuruzi bwabo bugenda cyane cyane bagiye kwaka inguzanyo.
Bati “Mbere abantu bakoreshaga impapuro zikaba zatakara cyangwa zikangirika, ariko kuri iri koranabuhanga nshobora kubona amakuru y’ubucuruzi mu buryo bworoshye ndetse nkeneye kwereka banki ayo makuru ibintu byose mba mbifite.”
RDAP ntabwo itera inkunga gusa imishinga myiza ahubwo inakorana n’ibigo bisanzwe bifasha imishinga birimo AGGPR (Allan & Gill Gray Philanthropy Rwanda) byigisha urubyiruko ndetse bikanatanga ubujyanama ku bafite imishinga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!