Ni urubuga rwitwa e-Bid rwa sosiyete ya Orion System & Design isanzwe yubaka porogaramu zihuza serivisi za banki na telefone (mobile banking) zikoreshwa mu Rwanda n’ahandi muri Afurika.
Urwo rubuga rwamurikiwe mu nama y’abikorera mu bya porogaramu za mudasobwa yabereye i Kigali ku itariki 16 Mutarama 2026.
Muhire yabwiye IGIHE ko urubuga rupiganirwaho serivisi za Leta ruzwi nka ‘Umucyo’ rwabahaye igitekerezo cyo gufatanya na bagenzi be bubaka e-Bid kuko babonye ibibazo byinshi mu masoko ya Leta byarakemutse.
Ati “Wasangaga amasoko atangwa mu buryo bwo kujyana impapuro z’ipiganwa mu ntoki aho abatanze isoko bakorera. Rimwe wasangaga bamwe impapuro z’ipiganwa zabuze bakabura amasoko. Twahise twibaza niba nta buryo bw’ikoranabuhanga byakorwamo, buhari, dusanga burahari ariko ni ubwa Leta gusa.”
Yavuze ko ko urwo rubuga rwa Leta abikorera batemerewe kunyuzaho amasoko yabo, ari yo mpamvu hashinzwe e-Bid ngo ajye anyuzwaho aho kuri ubu imaze gutangirwaho masoko arenga 50 y’abikorera.
Muhire yavuze ko bateganya kuruha ubushobozi bwo kwakira ipiganwa nyirizina kuko amakuru yatangirwaho yemerera uwatanze isokoko kumenya uwaritsindiye batiriwe bahura.
Ati “Iyo umuntu yamamaje isoko aba akeneye ko ba rwiyemezamirimo bapiganwa. Abo bapiganwa rero muri urwo rubuga harimo uburyo uwatanze isoko ashobora guhitamo ko bashobora gutanga impapuro z’ipiganwa ku rubuga, noneho akazahitamo uwatsinze atiriwe ajya guhura na bo.”
Aho yasobanuye ko ubusanzwe amakuru ya rwiyemezamirimo upiganira isoko ari mu mpapuro z’ipiganwa aba ari hagati ye n’uwatanze isoko gusa ariko ko mu gihe uwanyujije isoko kuri e-Bid abihisemo azajya ahabwa uburyo bwo kugera ku makuru y’abapiganwe wenyine kuko ba nyiri urubuga baba nta burengaznira bayafiteho.
Ku rubuga umucyo.gov.rw rwa Leta rwiyemezamirimo asangaho amatangazo yo gutanga amasoko, agatangaho impapuro z’ipiganwa, hakanasuzumirwa uwatsinze hatiriwe habaho ibyitwa gufungurira amabaruwa mu ruhame.
Sosiyete ya Orion Systems & Design isanzwe ikorera mu Rwanda kuva mu 2013 no bihugu bine bya Afurika, ndetse ni kimwe mu bigo byo mu Rwanda byamaze guhabwa ikirango cya ‘Digital Trust Seal’ gishimangira ibyo gikora bikoroshya kibigeza ku masoko mpuzamahanga.
Ikigo Software Testing Qualifications Board gitanga icyo kirango kigaragaza ko kugeza ubu ibigo 16 byubaka porogaramu z’ikoranabuhanga byo mu Rwanda ari byo byonyine bimaze kugihabwa.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu 73 ku Isi bitanga ‘Digital Trust Seal’, bikaba bishimangira intambwe ruri gutera mu ikoranabuhanga.
Muhire, avuga ko gushora mu bikorwa byo kubaka porogaramu z’ikoranabuhanga mu Rwanda ari urugendo rusaba kugira ubumenyi buhagije mu byo ukora ndetse ko ari ishoramari ryunguka kuko hari gahunda zitandukanye zo kuzamura urwo rwego mu gihugu.
Kuva mu 2013 batangira, avuga ko bubatse porogaramu zitandukanye zikoreshwa mu mabanki yo mu Rwanda n’ahandi ndetse ko hari n’izikoreshwa na Leta bagiye agiramo uruhare ku buryo asanga urubyiruko rufite ubumenyi bwo guhanga ibishya mu by’ikoranabuhanga rufite amahirwe yo kubyaza umusaruro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!