00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hamuritswe Grok-2, ikoranabuhanga rya AI rirema ifoto hakoreshejwe amagambo

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 15 August 2024 saa 06:20
Yasuwe :

Ikigo gikora ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano cy’Umuherwe Elon Musk, xAI, cyashyize hanze ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ryo mu cyiciro cya kabiri kandi riri mu bwoko bubiri, ni ukuvuga Grok-2 na Grok-2 mini, rifite ubushobozi bwisumbuye mu gutanga amakuru harimo no kurema amafoto hakoreshejwe amagambo.

Grok ni ikoranabuhanga rya AI, ryatangijwe mu 2023, hagimijwe ko ryajya rifasha abakoresha X kubona amakuru yose yerekeye kuri urwo rubuga mu gihe gito.

Ni kwa kundi wandikamo amakuru ushaka yose igahita iyaguha nk’uko bimeze kuri ChatGPT.

Mu gihe cy’umwaka Grok yatojwe byinshi birimo gutanga amakuru yose yashyizwe kuri X, aho uyashaka ayabona yose kandi mu gihe gito.

Iryo koranabuhanga rikomeje kubakwa umunsi ku wundi kuko ubu uzajya ukenera ifoto runaka, uko uyishaka akaba ari ko iryo koranabuhanga riyiguha, ariko wanditse amagambo.

Nk’ubu ushobora kwandika uti “Mpa ifoto y’umusore w’ibigango, wambaye imyenda y’umukara wari uri kwerekana imideli i Kigali mu 2005.” Mu masegonda make izajya ihita iyiguha uko wayisabye.

Iri koranabuhanga ryubatswe n’Ikigo kizobereye mu bijyanye na AI cya Black Forest Lab cyifashishijwe ikoranabuhanga ryacyo rya Flux 1 AI model.

Hashyizweho uburyo ifoto iryo koranabuhanga riguhaye ako kanya uhita urisangiza abagukurikira kuri X, hakurikijwe amabwiriza kugira ngo hirindwe abashobora kubikoresha mu buryo butari bwo.

xAI yatangaje ko Grok-2 na Grok-2 mini ishobora bizajya bikoreshwa n’abasanzwe bafite ifatabuguzi kuri X.

Mu itangazo xAI yashyize hanze yagize iti “Ni intambwe ikomeye duteye nyuma y’ikoranabuhanga rya Grok-1.5 twari dusanganywe, rishobora gutanga amakuru mu magambo, ibijyanye na coding n’ibindi.”

Iki kigo cyavuze ko iryo koranabuhanga ryoroheye buri wese kurikoresha, ndetse akabona amakuru yifuza kandi vuba, ikabikora neza ugereranyije na Grok-1.5.

xAI igaragaza ko iryo koranabuhanga rifite ubushobozi buhambaye ugereranyije n’iryubatswe n’ibindi bigo, nk’irya GPT-4-Turbo ryakozwe na OpenAI.

Yvuze ko Grok 2 isumba ikoranabuhanga ry’ibyo bigo bindi mu bijyanye n’ubumenyi bwisumbuye muri siyanse, ubumenyi rusange no gukora ibibazo by’imibare.

Elon Musk akomeje guteza imbere ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano kugira ngo ryoroshye imirimo y'abantu
Iyi foto yatanzwe na Grok-2 mini. Uwayishakaga yanditse muri ryo koranabuhanga ngo "mpa umusore ukiri muto ufite imisatsi ijya kumera nk'amarende, wari uri kumurika imideri mu myaka ya 1940, ufite icyapa mu ntoki cyanditseho amagambo ya "End The WAR’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .