Nvidia yakuyeho agahigo kari karashyizweho n’uruganda Apple rukora mudasobwa za Mac na telefone za iPhone, rwageze ku gaciro ka miliyari 3.920 z’Amadolari mu Ukuboza 2024.
Chips ni udukoresho duto dukora nk’ubwonko bwa mudasobwa, telefone n’ibindi bikoresho by’ikorabuhanga.
Zifasha ibikoresho by’ikoranabuhanga gusesengura no gutunganya amakuru no gufata ibyemezo. Ni yo ituma mudasobwa cyangwa telefone bimenya icyo gukora, iyo ukanze cyangwa ukoze ahantu runaka.
Nk’uko amakuru ya Dow Jones Market Data y’ubusesenguzi bw’isoko ry’imari n’imigabane rya Amerika abigaragaza, imigabane ya Nvidia yazamutse ku gipimo kirenga 2% kuri uyu wa 9 Nyakanga, aho buri wose ufite agaciro k’Amadolari 164,36.
Muri Kamena 2024, agaciro ka Nvidia kari kuri miliyari 3.000 z’Amadolari, mu gihe mu mezi ane yabanje ari bwo kari kuri miliyari 2.000 z’Amadolari.
Inyungu y’iki kigo yatumbagiye cyane muri uyu mwaka, ubwo Perezida Donald Trump wa Amerika yazamuraga umusoro mwinshi ku bicuruzwa biva mu Bushinwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!