00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abazakoresha Windows 10 bazajya bafunguza mudasobwa zabo igikumwe

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 18 February 2015 saa 05:25
Yasuwe :

Ikigo cy’ikoranabuhanaga Microsoft, cyatangaje ko muri System nshya ya Windows 10 hazaba harimo uburyo bwo kurinda umutekano bwa Fast Identity Online (FIDO) 2.0 buzatuma ufite mudasobwa ayifungura akoresheje igikumwe cye cyangwa ijisho, bukiyongera ku gukoresha umubare w’ibanga nk’uko byari bisanzwe.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwayo, Microsoft ivuga ko ubwo buryo buzakoreshwa no ku zindi servisi zayo zirimo ikoranabuhanga cya Cloud, Office 365 Exchange Online, Salesforce, Citrix, na Box byifashishwa cyane n’ibigo.
Iryo koranabuhanga rizanakoreshwa ku rubuga rwa Outlook.com n’ububiko bwo kuri internet bwa One Drive.

Ikoranabuhanga rya FIDO ryatekerejweho nyuma y’uko abajura basanzwe n’abibira kuri Internet ‘Hackers” bari bamaze kugera aho biba imibare y’ibanga y’abantu benshi.

Imashini irimo System ya Windows 10 izajya ifungurwa n'igikumwe

FIDO yakozwe n’ihuriro ry’inganda z’ikoranabuhanga zishishikajwe no guha umutekano usesuye ibikoresho zikora, rihuriwemo na Arm, Bank of America, Google, Lenovo, Mastercard, PayPal, Visa hamwe na Microsoft yinjiye mo mu mpera za 2013.

Iri koranabuhanga rizakemura ikibazo cyo kwibagirwa, kubura , kwiba cyangwa gutomboza imibare y’ibanga. Ibikoresho bizaba birimo agakoresho ka FIDO bizajya bifungurwa hakoreshejwe igikumwe cyangwa ijisho rya nyirazo, cyangwa zirimo uburyo busanzwe bwo gukoresha umubare w’ibanga n’ubwo bushya nyir’ubwite akihitiramo.

Gufungurwa hakoreshejwe igikumwe byari bisanzweho muri telefoni zigezweho, mudasobwa zigendanwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga , gusa FIDO yo ikozwe ku buryo mudasobwa cyangwa telefoni idashobora kwibagirwa ba rimwe irangamimerere rya nyirayo. Ishobora kandi gukoreshwa n’ibigo bitandukanye by’ikoranabuhanga bibishaka.

Ku muntu ushaka kureba uko iryo koranabuhanga rikora, Microsoft ivuga ko riri muri system ya Windows 10 iri mu igeragezwa iboneka ku rubuga rwayo..


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages