Kwitotomba, gukeka abandi, kurakarira ibigo by’itumanaho n’ibindi ni bimwe mubyo usangana abantu bavuga ko telefoni zabo zigendanwa zitabwa n’abandi, nyamara mugihe banyirazo bo baba bazifite, ndetse banazihamagaza bigakunda, bikaba rero bimaze kugaragara ko iki kibazo nyiri telefoni yacyicyemurira atagombye kwitabaza impuguke mu gukora za telefoni.
Nk’uko bigaragazwa n’imbuga z’itumanaho nka telephonesuk.co.uk urwa MTN-Rwanda ndetse n’itsinda Telecommunications Heritage Group (THG) ubu buryo bwo kuba telefini yawe ishobora kwitabwa n’undi ngo si ikibazo, ahubwo ni bumwe mu buryo nawe ushobora gukoresha mugihe uri ahantu utabasha gukoresha telefoni cyangwa udashaka kuyitaba ariko ukaba waha undi ubwo burenganzira bwo kuyikwitabira binyuze kuyindi nomero ya telefoni asanzwe akoresha ariko itandukanye n’iyawe, bakaba babwita Call divert cyangwa call forward mu rurimi rw’Icyongereza.
Uko call diverts ishyirwa muri telefoni
Nk’uko bakomeza babivuga kuyishyiramo
– Ukanda **21*nomero izajya ikwitabira # urugerO **21*0788100000#
– Ushobora kandi kwinjira muri telefoni imbere ukabikoreramo bitewe na telefoni ukoresha, nk’uko bigaragara kuri izi ngero:
i. Telefoni ya Ericsson: winjira ahanditse menu- settings-call- options- ukahasanga divert calls
ii. Nokia: menu-call setting –divert- ukemeza kuri option- ukabona Divert call
Izo benshi bita telefoni z’inshinwa za simukadi 2 Cyangwa 3 (2 or 3 SIM card) zo winjirira kuri menu- call center- call setting- ugahitamo SIM ya 1,2 cyanga 3 bitewe n’iyo ushaka ko baza kukwitabira – call divert .
Kuri izi zose twavuze haruguru n’izindi iyo ugeze kuri call divert uba ushobora guhitamo igihe wifuza uwo wahaye uburenganzira yajya yitabira telefoni yawe.
– Divert all voice call : igihe cyose telefoni yawe itabonetse
– Divert if unreachable: igihe baguhamagaye telefini yawe ntiboneke
– Divert if no answer: igihe udahise uyifata ngo witabe uguhamagaye.
– Divert if busy ;mugihe baguhamagaye uhuze cyangwa urimo kuyivugiraho
– Divert all data calls: buri wese uguhamagaye azitabwe n’uwo wahaye uburenganzira.
Iyo umaze guhitamo icyo wifuza ukanda kuri Activate – ukabona ahanditse To new number ukandikamo nomero y’uwo ushaka guha uburenganzira – ugakand OK.
Iyo ubirangije guhera uwo mwanya wa muntu atangira kujya yitaba telefoni yawe kugeza igihe uzabikuriramo.
Uko Divert call ikurwa muri telefoni
Mu gukuramo call divert hari inzira zitandukanye
– Gukanda nanone**21*nomero yawe # urugero **21*0783000000#
– Gukanda ##002#
– Ushobora na none kwinjira muri za nzira twanyuzemo tuyishiramo wagera ahanditde call divert ugahitamo ahanditse cancel all divert bihita bivamo gusa hano hari igihe telefoni igusaba umubare w’ibanga (password) ugashyiramo amazeru ane (0000) ukemeza bihira birangira.
– Wamaze kandi guhitamo igihe wifuza bajya bitabwa n’uwo wahaye uburenganzira ushobora guhiramo deactivate mu mwanya wa activate.
Wabwirwa n’iki ko telefone yawe irimo Divert call?
– Birashoboka cyane ko abana bawe murugo bakinisha telephone yawe bagashyiramo divert call utabizi utabizi wenda nabo batabishaka, cyangwa se umuntu ashobora kubikora kuri telefoni yawe agirango ajye yumva amabanga yawe n’ubundi buryo butandukanye, ariko ikizakubwira ko telefoni yawe irimo divert call ni uko uzabona akambi kigonze kareba hejuru kari muri telefone yawe, icyo gihe uzihutire guhita ugakuzamo imwe mu nzira twavuze.
– Hari igihe kandi abantu bazakubwira ngo turaguhamagara tukitabwa n’undi, icyo gihe ntuzapfe guhakana ahubwo uzakoreshe zimwe muri za nzira twavuze haruguru zikuramo divert call bizakemuka.
– Ubundi buryo bworoshye wakoresha mu kureba niba nta call divert ufite muri telefoni yawe ni ugukanda * # 21 #.



















TANGA IGITEKEREZO