00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye gukorwa telefoni ngendanwa izajya ipima abarwaye SIDA

Yanditswe na

Kwizera Emmanuel

Kuya 6 September 2012 saa 08:49
Yasuwe :

Itsinda ry’abashakashatsi bo muri Afurika y’Epfo n’abo muri Koreya y’Epfo, bakomeje ubushakashatsi ku cyorezo cya SIDA aho bari kwiga uburyo bakora telefoni igendanwa yo mu bwoko bwa smartphone izaba ifite ubushobozi bwo gupima agakoko gatera SIDA.
Iyi dukesha 7sur7, ivuga ko iryo tsinda ry’abashakashatsi ngo ryakoze mikorosikopi (icyuma cyifashishwa mu kureba utuntu duto cyane) ifite uburyo bwo gufotora amaraso maze ikayigaho ku buryo yashobora kubona niba umuntu runaka afite virusi ya (…)

Itsinda ry’abashakashatsi bo muri Afurika y’Epfo n’abo muri Koreya y’Epfo, bakomeje ubushakashatsi ku cyorezo cya SIDA aho bari kwiga uburyo bakora telefoni igendanwa yo mu bwoko bwa smartphone izaba ifite ubushobozi bwo gupima agakoko gatera SIDA.

Iyi dukesha 7sur7, ivuga ko iryo tsinda ry’abashakashatsi ngo ryakoze mikorosikopi (icyuma cyifashishwa mu kureba utuntu duto cyane) ifite uburyo bwo gufotora amaraso maze ikayigaho ku buryo yashobora kubona niba umuntu runaka afite virusi ya SIDA cyangwa ari muzima, ikanamenya uko umubiri we uteye n’abasirikari ufite bidakorewe mu byumba byabugenewe (Laboratoires).

Professeur Jung Kyung Kim wigisha muri kaminuza ya Kookmin muri Koreya y’Epfo, yemeza ko icyo gitekerezo bazakigeraho aho yagize ati « Igitekerezo cyacu ni ukubona amashusho no kuyigaho kuri iyi smartphone twifashishije ikoranabuhanga».

Ubu buryo bwiswe « Smartscope » bugizwe n’aka mikorosikopi gato gafite milimetero imwe n’urumuri ruri hejuru y’ahafotora kuri iyi terefoni. Amaraso ngo ashyirwa imbere ya mikorosikopi maze igafotora ya maraso ikanayasuzuma igatanga ibisubizo.

Iri tsinda ry’abaganga ryizeye ko ubu buryo buzatangira kugeragezwa umwaka utaha, nk’uko Jung Kyung Kim yakomeje abivuga.

Uburyo nk’ubu bwigeze kugeragezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko byabaga ngombwa ko ibyo bapimye bijyanwa kuri mudasobwa ngo, bisuzumwe. Bitandukanye n’iyi Smartscope kuko yo izaba ifite ubushobozi bwo kumenya uko abasirikari bangana, ndetse ikanerekana niba umurwayi atangira imiti cyangwa se igihe kitaragera.

Ubu buryo nibugerwaho kandi ngo bizaba ari igisubizo mu duce tw’ibyaro two muri Afurika, aho usanga abaturage benshi batabona serivisi zo kwa muganga uko bikwiye ndetse no ku gihe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages