Imibare igaragaza ko kugeza muri Nzeri 2024 abari batunze telefone ngendanwa wari ugeze kuri 13.480.095 bavuye kuri 12.538.106 bigaragaza izamuka rya 7,5%.
Umubare w’abakoresha telefone bahamagara bakishyura nyuma wavuye kuri 170.422 ugera ku bantu 163.189 muri Nzeri 2024, bigaragaza igabanyuka rya 4,2%. Ni mu gihe umubare w’abakoresha mu buryo busanzwe bishyura mbere yo guhabwa serivisi biyongereyeho 7,7%, bagera kuri 13.316.906 muri Nzeri 2024.
Ku rundi ruhande umubare wa sim card ziri ku murongo mu Rwanda wagabanyutseho 1,4% muri Nzeri 2024, ugereranyije na Kanama uwo mwaka.
Iyi raporo kandi igaragaza ko umubare w’abafatabuguzi ba sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda wavuye kuri 61,3% muri Kanama 2024 ugera kuri 61,8% muri Nzeri 2024, mu gihe aba Airtel Rwanda bavuye kuri 38,7% ugera kuri 38,2% muri uko kwezi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!