00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubare w’abatunze telefone ngendanwa mu Rwanda waratumbagiye

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 20 January 2025 saa 01:59
Yasuwe :

Raporo y’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere, RURA, yatangaje ko Abanyarwanda batunze telefone ngendanwa biyongereyeho 7,5% kugeza muri Nzeri 2024, ugereranyije na Nzeri 2023.

Imibare igaragaza ko kugeza muri Nzeri 2024 abari batunze telefone ngendanwa wari ugeze kuri 13.480.095 bavuye kuri 12.538.106 bigaragaza izamuka rya 7,5%.

Umubare w’abakoresha telefone bahamagara bakishyura nyuma wavuye kuri 170.422 ugera ku bantu 163.189 muri Nzeri 2024, bigaragaza igabanyuka rya 4,2%. Ni mu gihe umubare w’abakoresha mu buryo busanzwe bishyura mbere yo guhabwa serivisi biyongereyeho 7,7%, bagera kuri 13.316.906 muri Nzeri 2024.

Ku rundi ruhande umubare wa sim card ziri ku murongo mu Rwanda wagabanyutseho 1,4% muri Nzeri 2024, ugereranyije na Kanama uwo mwaka.

Iyi raporo kandi igaragaza ko umubare w’abafatabuguzi ba sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda wavuye kuri 61,3% muri Kanama 2024 ugera kuri 61,8% muri Nzeri 2024, mu gihe aba Airtel Rwanda bavuye kuri 38,7% ugera kuri 38,2% muri uko kwezi.

Abatunze telefone ngendanwa mu Rwanda biyongereyeho 7,5%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .