Bijya bibaho ko umuntu ashobora gusiba amafoto atabishaka, kandi akaba ari amwe mu mafoto yari akenewe cyane kuburyo kuyatakaza ari ikibazo gikomeye. Iki kibazo ntigikwiye gutera impungenge abakoresha Iphone kuko hari porogaramu iOS8 ifasha abahuye n’iki kibazo kugarura amafoto yabo.
Dore intambwe umuntu ashobora kunyuramo akongera kugarura amafoto muri Alubumu.
1. Jya ahagenewe amafoto muri Apple
2. Jya ahitwa moments section urebe ahanditse ngo amafoto aheruka gufatwa vuba (taken recently) ahagana mu nguni hejuru ya telefoni noneho ukande ahanditse alubumu (album)
3. Nuhakanda uzahasanga urutonde rwa Alubumu, ugende umanuka kurinda ugeze ahanditse ibyasibwe vuba (Recently Deleted) . IOS 8 izahita igarura amafoto yawe wasibye niba bitararenza iminsi 30 kuko nyuma y’iyo minsi aba yatakaye burundu.
Usibye kugarura aya mafoto nka Alubumu, birashoboka no kugarura ifoto imwe gusa, kandi iyi porogaramu ishobora no kwifashishwa mu gusiba ifoto ubutazagaruka.
4. Iyo ufunguye alubumu ubona iminsi buri foto ibura kugira ngo ubashe kuyitakaza muri ya minsi 30 iba igenewe kumara.
Icyo gihe ukanda ku ifoto ushaka kugarura cyangwa ushaka gusiba burundu , ahagana hejuru muri telefoni uzahabona ubwo buryo bubiri noneho ugahitamo ubwo ushaka gukoresha haba kuyagarura cyangwa kuyasiba.
5. Ahanyuma bagusaba kwemeza ukaba ugaruye amafoto



















TANGA IGITEKEREZO