Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro MTN Rwanda yagiranye n’abanyamakuru kigamije gusobanura impamvu y’ibibazo abakiliya bagaragaje n’ikigiye gukorwa.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Tekiniki muri MTN Rwanda, Etienne Nzitatira, yatangaje ko ibyo bibazo byatewe n’abantu benshi bahamagaye mu gihe nayo yakoraga amavugurura.
Ati “Ubu dufite gahunda yo kwagura umurongo wa MTN no gusimbura ibyuma twakoreshaga, tugashyiramo ibishya bigezweho. Ikindi dutegenya gukora ni ukongera ubushobozi bwa réseau tunongeramo izindi serivisi nshya. Ibibazo byabaye mu minsi yashyize byatewe n’abantu bagiye bahamagara cyane cyane igihe cy’iminsi mikuru, mu buryo butunguranye.”
MTN Rwanda yagaragaje yagize umubare munini w’abahamagara itari yiteguye mu mpera z’umwaka, bigira ingaruka ku bakiliya. Imibare igaragaza ko mu Ukuboza 2015 abagamagaye bari 37878, igihe nk’icyo mu 2016 hiyongeraho bake baba 39940 naho mu Ukuboza 2017 baba 60457.
Nzitatira yakomeje avuga ko ayo mavugurura akomeje kugeza muri Nyakanga uyu mwaka, ariko ko mu mezi atatu abanza, ariho hazakorwa byinshi ku buryo abakiliya bazabona serivisi nziza.
Yagize ati “Ubundi imirimo duteganya ko izarangira muri Nyakanga ariko kugira ngo réseau yacu itungane, bizagenda bikora icyumweru ku kindi, cyane cyane amezi atatu ya mbere nibwo bizatungana cyane, hanyuma nyuma y’aho tuzagenda dutunganya neza.”
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Bart Hofker, yavuze ko atari imikorere mibi yabaye ahubwo ari amavugurura, asaba abakiliya kwihangananira ibibazo babonye mu 2017, kuko muri uyu mwaka nyuma y’aya mavugurura bizaba byiza.
Hofker yakomeje avuga ko umukiliya wagizweho ingaruka n’ibyo bibazo, akabura uko ahamagara cyangwa akoresha internet yaraguza ipaki, yongererwa igihe cyo kuyikoresha ariko ntabihomberemo.
MTN ikomeje kwagura ibikorwa byayo birimo n’iminara, ikava mu gutanga serivisi za 2G yerekeza muri 3G ko imaze kugera ku kigero cya 90% n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO