Iby’aya mavugurura ashobora gukorwa na Apple byatangajwe na Ming-Chi Kuo usanzwe ukurikiranira hafi ibijyanye na telefone ndetse agahishura bimwe mu zizaba zigize izizashyirwa ku isoko mu minsi iri imbere.
‘Type C’ ni ubwoko bw’umugozi ukoreshwa igihe umuntu ashaka kongera umuriro muri telefone cyangwa se ashaka kuyihuza na mudasobwa.
Amakuru dukesha ‘The Verge’ avuga ko uyu mugozi usanzwe ukoreshwa cyane kuri telefone za Samsung, ushobora gutangira gukoreshwa no kuri iPhones haherewe kuri 15 Pro na 15 Pro Max zizajya hanze umwaka utaha.
Apple ifashe iki cyemezo mu gihe hashize iminsi Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi usabye inganda za telefone kumvikana ku mugozi umwe uzajya ukoreshwa kuri zose, ndetse yo ihitamo uyu wa ’Type c’.
Mu gihe iki cyemezo cyaba gishyizwe mu bikorwa bivuze ko ‘iPhones’ zizahagarika gukoresha umugozi wazo wari uzwi nka ‘Apple Lightning connector’ watangiye gukoreshwa bwa mbere mu 2012 ubwo hasohokaga iPhone 5.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!