Kuvuga camera si imiterere tubona inyuma ya telefoni, ahubwo ni ‘sensor’ cyangwa utwumvirizo dutuma kiriya gice cy’inyuma gifata amashusho tukayabona muri telefoni zacu.
Mu busanzwe iPhone zikoresha ‘sensor’ zikorwa n’uruganda rwa Sony, zitwa ‘Exmor RS’. Izi ni zo zatumye izi telefoni zimenyekana mu gufata amashusho cyangwa amafoto afite amabara n’urumuri byiza no kugabanya ibihumanya ifoto yafatiwe ahantu hari umwijima ‘noise’, kuko ari byo mwihariko wazo.
Bivugwa ko guhera mu 2026, Apple izatangira gukoresha ‘sensor’ nshya muri camera za telefoni zayo. Ni ukuvuga ko imimerere n’imikorere ya camera za iPhone 18 izaba itandukanye.
Izi ‘sensor’ nshya zitwa ‘ISOCELL Fast 2L3’ zikorwa na Samsung. Itandukaniro ryazo na Exmor RS za Sony, rishingiye ku buryo zifasha gufata amafoto n’amashusho mu buryo bwihuse no kuyatunganya.
‘Sensor’ za ISOCELL Fast 2L3, zifite umwihariko w’ububiko bwitwa ‘DRAM’ bukoranye nazo. Ubu bubiko buzifasha kubika amashusho menshi ari gufatwa ako kanya kandi bugahita buyatunganya mu buryo bwihuse.
ISOCELL Fast 2L3, zifasha cyane mu gufata amashusho yihuta cyane ku muvuduko wo hejuru ukoresheje uburyo bwa ‘super slow-motion’ [bufata amashusho inshuro 960 mu isegonda] maze mu kuyareba nyuma, akaba agenda mu buryo busanzwe ubona buri kintu neza.
Zivugwaho kutagira uburemere ugereranyije n’izindi.
Izi sensor kandi zifasha gufata amashusho mu mwimerere wayo adatakaje ubuziranenge.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!