00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

iPhone 17 Pro igeze bugufi: Ibyo tumaze kuyimenyaho

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 12 August 2025 saa 09:21
Yasuwe :

Biteganyijwe ko Sosiyete ya Apple izamurika telefoni nshya zo mu cyiciro cya iPhone 17 ku itariki 9 Nzeri 2025. Muri izi telefoni, iza iPhone 17 Pro na iPhone 17 Pro Max zitezweho kuzana impinduka zikomeye, cyane cyane mu buryo zikoze no ku ikoranabuhanga zikoranye.

Impinduka za mbere zikomeye ni imiterere y’igice cy’inyuma cy’izi telefoni. Umwanya uhuriramo camera, ‘sensor’ yayo ndetse na ‘flashlight’ ifasha mu gutanga urumuri mu gihe hafatwa amashusho [camera panel] uzahindurwa.

Bisanzwe bimenyerewe ko uyu mwanya wabaga ufite ishusho ya kare, ariko bivugwaho ko uzaba urambuye ufite ishusho y’urukiramende, ukora ku mpande zose z’igice cyo hejuru inyuma ya telefoni.

Kubera imiterere mishya y’uyu mwanya, bivugwa ko n’ikirango cya Apple gisanzwe gishyirwa inyuma ya telefoni gishobora kwimurwa gato, kugira telefoni irusheho kugaragara neza.

Ibi bishobora kujyana no kuvugurura imikorere ya za camera eshatu zose z’inyuma, aho buri imwe izaba ifite ubushobozi bwo gufata amashusho ya megapixels 48.

iPhone 17 Pro Max ishobora kuba nini ugereranyije n’izindi zabanje, aho bivugwa ko byatewe no kuba yarahawe batiri nini kugira ngo irusheho kurambya umuriro.

Ikindi kandi ecran yayo izaba ifite ikoranabuhanga rikumira urumuri rwinshi gusohoka kugira ngo uyikoresha atabangamirwa.

Izi telefoni kandi zizaza mu mabara y’umukara, umweru, ubururu bwijimye n’irindi rishobora gukurura abantu benshi rya orange rijya kwijima [muted orange].

Muri rusange telefoni zose za iPhone 17 zizakoresha ‘chip’ nshya yitwa A19 Pro, izatuma zikora vuba kandi zikoresha ingufu nke.

Igiciro kizazamukaho agera ku 50$, aho iPhone 17 Pro izatangira kugurishwa ku 1,049$. Ububiko bw’ibanze kuri izi telefoni bushobora kuva kuri 128GB bukagera kuri 256GB, ibi bikaba bishobora kugabanya ingaruka zizamuka ry’igiciro.

Imisoro ku bihugu bitandukanye n’aho izi telefoni zakorewe yaba mu Buhinde, Amerika cyangwa u Bushinwa, na byo bishobora kugira ingaruka ku giciro.

Imiterere y'inyuma ya telefoni kuri iPhone 17 Pro na iPhone 17 Pro Max izahinduka
Buri camera izaba ifite ubushobozi bwo gufata amashusho ya megapixels 48
Izi telefoni zizaza mu mabara y’umukara, umweru, ubururu bwijimye n’irindi rishobora gukurura abantu benshi rya orange rijya kwijima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages