00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingimbi n’abangavu batwara imodoka bamara 20% by’igihe cy’urugendo bareba kuri telefone - Ubushakashatsi

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 5 July 2025 saa 11:17
Yasuwe :

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko abangavu n’ingimbi batrwa imodoka, bamara 20% by’igihe cy’urugendo bari kureba kuri telefone, ibintu bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo harimo n’impanuka.

Ni ubushakashatsi bwakozwe ku bufatanye n’abashakashatsi bo mu Budage n’abo muri kaminuza zitandukanye zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku banyeshuri 20 biga mu mashuri yisumbuye, ndetse n’abatwara imodoka bagera ku 1.100 hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Intego yabo yari ukumenya impamvu zituma abangavu n’ingimbi batwara mu buryo budakwiye.

Ibyavuye mu bushakashatsi byagaragaje ko abatwara bakiri bato bamara ku mpuzandengo 21.1% by’igihe cy’urugendo bari kureba kuri telefone, kandi 26.5% by’igihe bareba kure y’umuhanda bimara amasegonda abiri cyangwa arenga, igihe gito nk’iki cyonyine kirahagije kugirango kibe cyakongera ibyago byo gukora impanuka.

Ishami ry’igihugu rishinzwe umutekano wo mu muhanda (National Highway Traffic Safety Administration) rivuga ko kureba kure y’umuhanda amasegonda byibura atanu gusa igihe utwaye ku muvuduko wa kilometero 88 ku isaha bisa nko kugenda intera y’ikibuga cy’umupira w’amaguru ufunze amaso.

Mu mwaka wa 2019, imibare yagaragaje ko impanuka nyinshi zishe abantu kubera kutubahiriza amwe mu mategeko y’umuhanda zabaga zifitanye isano n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 20, ugereranyije n’abafite imyaka 21 kuzamura, nk’uko byatangajwe n’Ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara muri Amerika (CDC).

Dr. Rebecca Robbins wo mu ishami rishinzwe ibibazo by’ibitotsi n’imikorere y’amasaha y’umubiri ku bitaro bya Brigham and Women’s Hospital i Boston, wari ukuriye ubwo bushakashatsi yavuze ko gutwara utitaye ku muhanda bitongera ibyago ku utwaye gusa ahubwo binashyira mu kaga ubuzima bw’abandi bose bari mu muhanda.

Ati “Gutwara mu buryo budakwiriye ntibishyira gusa ubuzima bw’utwaye mu kaga, ahubwo binashyira ubuzima bw’abandi bose bari mu muhanda mu byago bikomeye.”

Yakomeje avuga ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi bitanga ishusho y’ukuntu abangavu n’ingimbi batekereza ku bijyanye no gutwara mu buryo bwiza, bikaba byafasha mu gushyiraho ingamba zo kubikumira.

Buri mwaka, muri Amerika abarenga 3.000 bapfa bazize impanuka ziturutse ku batwaye imodoka badakurikiza amategeko y’umuhanda, kandi abantu icyenda bicwa buri munsi bazize iki kibazo.

Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’ikigo AAA bwagaragaje ko 58% by’impanuka z’abatwara bakiri bato ziterwa no kudakurikirana umuhanda uko bikwiye, kubera kuba bari mu bindi bikorwa bitajyanye no gutwara.

Impamvu yagaragajwe kenshi n’abatwaye bakiri bato nk’ituma batwara nabi ni ukuba bahugiye mu kwishimisha (entertainment), kohererezanya ubutumwa (texting) n’ibindi.

Hirya no hino muri Amerika, leta zirenga 35 zamaze kubuza burundu ikoreshwa rya telefone ku batwaye bakiri bato. Dr.Robbins atanga inama yo gukoresha uburyo bwa ‘Do Not Disturb’ cyangwa gushyira telefone kure yawe igihe utwaye nka zimwe mu ngamba zifasha mu kugabanya iyo myitwarire iteye impungenge.

Ingimbi n'abangavu batwara imodoka bamara 20% by’igihe cy’urugendo bareba kuri telefone

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .