Byitezwe ko iPhone 17 izashyirwa ku isoko muri Nzeri 2025. Izaba ikurikirana iPhone 16 yasohotse muri Nzeri 2024.
Amakuru dukesha Daily Mail avuga ko impinduka ya mbere izagaragara kuri iyi telefone nshya ari ijyanye n’amabara. iPhone 17 iri kugeragezwa mu mabara abiri mashya, icyatsi na Purple (mauve).
Biteganyijwe ko hagati y’icyatsi na mauve hagomba gutoranywamo ibara rimwe. Riziyongera ku yandi mabara atandukanye iPhone zisanzwe zisohokamo.
Umwaka ushize iPhone 16 yasohotse mu mabara atanu: Umukara, umweru, iroze, teal na ultramarine (Ubururu bwijimye).
Ikindi cyitezwe ni uko bwa mbere Apple ishobora kuzashyira ku isoko iPhone ya mbere ifite izina rya ‘Air’ izarangwa no kugira umubyimba muto ndetse itaremereye.
Uretse iPhone 17 Air, hazasohoka iPhone 17, iPhone 17 Pro na iPhone 17 Pro Max.
iPhone 17 izaba ifite camera ebyiri, imwe iri hejuru y’indi nk’uko bimeze kuri iPhone 16. Byitezwe ko andi moko yose y’iyi telefone yo azaba afite camera ziri mu ishusho y’urukiramende.
Impande za iPhone 17 zizaba zikozwe mu cyuma cya aluminium aho kuba icya aho kuba titanium nk’uko byari bisanzwe. Byitezwe ko iyi telefone izaba ifite camera zifata amashusho n’amafoto byiza kurenza ubundi bwoko bwose bwa iPhone.
Izaba kandi ifite ‘chip’ ya A18, izayiha ubushobozi bwo kwihuta no gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano, AI mu buryo bwisumbuyeho.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!