00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikoranabuhanga rigiye gutuma kuyoba no kuyoboza biba amateka

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 4 March 2015 saa 01:48
Yasuwe :

Umuco wo kuyoboza, gutegereza gusoma ku byapa, cyangwa kuyoba burundu mu Mujyi wa Kigali n’ahandi henshi hatandukanye mu gihugu byatangiye gukurwaho n’ikoranabuhanga.

Itumanaho ryihuse ni kimwe mu bifite umuvuduko wahindura ibyo abenshi bagize akamenyero; Call Rwanda ni kimwe mu bigo bifite servisi z’itumanaho rikoreshwa n’imbaga y’Abanyarwanda zigatuma bajyana n’impinduka z’ikoranabuhanga.

Mu cyumweru gishize ni bwo Call Rwanda yatangaje application yayo ku bantu bakoresha Android yitwa “ 5000-Call Rwanda Directory” ,kuri ubu iboneka mu bubiko bwa Google (Google Play Store) ku buntu.

Iyi application ikoreshwa n’abashaka kumenya aho servisi zitangirwa, n’uburyo bwo kuzibona ukoresheje telefoni yawe utiriwe uva ho aho uri kandi byose bigakorwa kubuntu.

Ifatwa nk’igisubizo ku batanga n’abahabwa servisi, haba mu bigo bya leta cyangwa ibyigenga cyangwa imiryango itegamiye kuri leta ikorera hano mu Rwanda ndetse itanga uko wayihamagara unyuze muri iyo application igihe cyose utabashije kubona icyo wifuzaga; "abakozi ba Call Rwanda bagufasha mu gihe gito."

Aime Crispin Nsengiyumva Umuyobozi wa Call Rwanda, yamaze impungenge abakoresha n’abazakoresha iyi servisi haba ku mutekano wa nimero zitangwa kuko ntawe zayobya ni nimero ziva ahantu hizewe kandi habishinzwe.

Hari n’ubufatanye n’abafite ibigo n’imiryango ikorerera mu Rwanda kuba babafasha kureba niba nimero zanditse ku bigo byabo ari zo n’aho bibarizwa kuko hari benshi bakunze kwimuka cyangwa guhindura telefoni bakoreshaga.

Iyi application kandi ngo ifasha kwandikisha ibigo no kureba ko byandikishijwe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Iri koranabuhanga ngo ryafasha Banyarwanda baba mu Rwanda n’ababa mu muhanga, ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Mu zindi servisi za Call Rwanda ni iza BULK SMS, kohereza ubutumwa ku bantu benshi icyarimwe, kohereza ubutumwa ku maradiyo, gutora Miss Rwanda n’abahanzi mu marushwanwa ya Salax Awards na Rwanda Movie Awards. Kubindi bisobanuro wahamagara 5000.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages