Iyi gahunda izajya ihuza abahinzi n’amabanki, ibigo bikorana n’abahinzi, abacuruzi, abagura umusaruro w’ubuhinzi n’abandi, binyuze mu gushyiraho uburyo bahuriraho mu kwishyurana. Igamije kandi kongera ubushobozi bw’amafaranga ku bahinzi, kubafasha kuzamura ubukungu, bakajya bagana isoko bafite ubumenyi buhagije kandi mu buryo bworoshye.
CDI isanzwe ifasha abahinzi kuzamura imibereho yabo binyuze mu mahugurwa, kubahuza n’amasoko no hagati yabo ubwabo kimwe n’abandi bafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuhinzi, kuri iyi nshuro ikaba yifashishije Visa isanganywe ubunararibonye mu kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Ni muri gahunda kandi yo kugabanya itwarwa ry’amafaranga mu ntoki binyuze mu kubyaza umusaruro umubare wa telefoni ukomeje kwiyongera mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara birimo n’u Rwanda, no kugabanya umubare w’abahinzi batagerwaho na serivisi z’imari binyuze ku ikoreshwa rya telefoni ngendanwa.
Umuyobozi mukuru wa Clinton Development Initiative, Walker Morris, yavuze ko bubakiye ku mishinga iri gukorwa na CDI, uburyo bwo kwishyurana mu ikoranabuhanga buzahuza abafatanyabikorwa mu buhinzi bubyara inyungu, bituma abahinzi nabo bashobora guhagarara neza mu bukungu.
Yagize ati “Iyi gahunda nshya kubufatanye na Visa izateza imbere ubukungu bw’aba bahinzi, Abahinzi bazajya babona ubushobozi n’amahugurwa ngo bungukire muri uku kwishyurana mu ikoranabuhanga, ngo babashe kujyana n’ubukungu bw’u Rwanda buri gukura cyane.”
Umuyobozi wungirije muri Visa ushinzwe ibijyanye na serivisi z’imari, Stephen Kehoe, yavuze ko kwishyurwa mu gihe cya vuba ku musaruro wabo ari imwe mu mbogamizi abahinzi bahuraga nayo.
Ati“Imbogamizi ikomeye mu kongera umusaruro w’abahinzi ku giti cyabo ni ukubura igishoro. Iya kabiri ni ukugira ngo babashe kwishyurwa vuba ku musaruro wabo.
Dutekereza ko dushobora gukemura ibyo byombi nituzana kwishyurana mu ikoranabuhanga kandi abahinzi tukabigisha, ari byo ubu bufatanye na CDI bugiye kwibandaho.”
Amahugurwa CDI izaha abahinzi azabafasha gusobanukirwa neza ubwo buryo bwo kwishyurana, bananoze uburyo bacunga amafaranga yabo, bahabwe umusingi uhamye mu iterambere ry’ubukungu bwabo.
Uwo mushinga uzahera mu Turere tubiri twa Kayonza na Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.
Mu cyiciro cya mbere, koperative imwe y’abahinzi izahabwa amahugurwa ku bijyanye n’imari, banahabwe uburyo bwa Visa bazajya bakoresha mu guhanahana amafaranga.
Ibyo bizafasha CDI na Visa kubona neza igisubizo ubwo buryo bwazaniye abahinzi n’ibizaba bikibura, bizatuma hagaragara ingufu zigomba kongerwamo mu cyiciro cya kabiri, kugira ngo hakorwe uburyo bubereye abahinzi mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO