00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihombo kuri Apple? iPhone 16 ntizagurishijwe nk’uko byari byitezwe

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 11 October 2024 saa 04:36
Yasuwe :

Ku wa 20 Nzeri 2024 nibwo Apple yashyize ku isoko telefoni zo mu cyiciro cya iPhone 16. Imibare igaragaza ko izi telefoni zitaguzwe cyane mbere y’uko zishyirwa ku isoko [Pre-sale period] nk’uko byari byitezwe ugereranyije n’umwaka ushize.

Imibare y’umusesenguzi Ming-Chi Kuo usanzwe akurikiranira hafi ibijyanye na telefoni, igaragaza ko Apple yagurishije telefoni miliyoni 37 mu cyumweru cya mbere muri cya gihe kibanzirira umunsi wo gushyira telefoni ku isoko.

Ibi bingana n’igabanuka rya 12% ugereranyije n’uko iPhone 15 zaguzwe muri icyo gihe.

Indi mibare y’umusesenguzi Dan Ives igaragaza ko Apple yagurishije telefoni zikabakaba miliyoni 40.

Icyagaragaye ni uko nta bushake bukomeye bwagaragaye mu kugura iPhone 16 Pro na Pro Max zifite ibiciro biri hejuru, kuko izagurishijwe zagabanutseho 27% na 16% ugereranyije n’uko byari bimeze kuri iPhone 15 Pro na Pro Max.

Ku rundi ruhande ariko telefoni za iPhone 16 na iPhone 16 Plus zo zaguzwe ku bwinshi bigaragaza ko abantu ari zo bakunze kuruta ngenzi zazo zisumbuyeho.

Abasesenguzi bagaragaza ko kuba izi telefoni zose zisa n’izahawe ubushobozi bumwe, byatumye abantu benshi buva nta mpamvu zo gutakaza amafaranga menshi bagura izisumbuyeho.

Ikindi ni uko hari uburyo bwifashisha ikoranabuhanga rya ‘AI’ Apple yagaragaje na n’ubu butaragaragara muri izi telefoni, bikaba bivugwa ko biri mu mpamvu zatumye abantu benshi batazigura ku bwinshi.

N’ubwo imibare iri hasi ariko, abasesenguzi bagaragaza ko iPhone 16 zizagurwa ku bwinshi cyane muri aya mezi atatu ya nyuma y’umwaka wa 2024.

Apple izatangaza imibare ihamye ku bijyanye n’igurishwa rya iPhone 16 mu kwezi gutaha. Iyi mibare izaba ikubiyemo ingano ya telefoni zagurishijwe mu bihe bya ‘Pre-sale period’ no mu munsi 10 yakurikiye umunsi zashyiriwe ku isoko.

iPhone 16 ntizaguzwe cyane nk'uko byari byitezwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .