N’ubwo igiciro cy’izi telefoni kitaramenyekana, bivugwa ko ifite agaciro gato muri zo [Samsung Galaxy S25] izaba ihagaze $899 [ asaga miliyoni 1,2 Frw]. Ni amafaranga menshi ugereranyije n’uko izabanje zagiye ku isoko zigura, kubera zizaba zifite processor ya Snapdragon 8 Elite.
Samsung Galaxy S25 Ultra ishobora kujya ku isoko ihagaze $1,142 [ asaga miliyoni 1,5 Frw].
Iyi processor ya Snapdragon 8 Elite yamuritswe bwa mbere mu Ukwakira 2024, ifasha telefoni gukora neza mu buryo bwihuse ndetse ikanagabanya imikoreshereze y’ingufu nyinshi, bigatuma batiri irambana umuriro.
Imikino n’andi mashusho bigenda neza kandi bikagaragara neza, na telefoni ikabasha gukoresha neza ikoranabuhanga rya Artificial Intelligence [AI], n’ibindi.
Telefoni ya Samsung Galaxy S25 Ultra izaba ifite umubyimba muto ugereranyije n’izabanje, inafite uburemere buke. Izaba ifite impande zihinnye [curved edges] zikozwe mu cyuma cya Titanium.
Iyi telefoni kandi zizaba zifite ikoranabuhanga rya ‘M13 OLED display’.
Iri ni ikoranabuhanga rya ecran z’ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefoni, televiziyo, n’ibindi. Rifite umwihariko wo kugaragaza amabara arimo umucyo cyangwa umwijima uko wakabaye, ibyo bigaterwa n’uko buri gace gato ka ecran [pixel] kagira ubushobozi bwo kwaka cyangwa kuzima ukwako.
Hari amakuru avuga ko izi ecran zizajya zitanga urumuri kugera kuri ‘3000 nits’, rushobora kugereranywa nk’urwumunsi ukeye utarangwa n’izuba ryinshi. Ibi bivuze ko iyi telefoni wabasha kuyikoreshereza ahantu hakeye cyane bidasabye guhengereza.
Samsung Galaxy S25 Ultra izaba ifite camera enye inyuma zirimo izaba ifite Megapixels 200 n’indi ya Megapixles 100 izajya ifasha mu gukurura ibintu biri kure mu mwimerere wabyo.
Samsung Galaxy S25 Ultra izaba ifite RAM ya 16GB n’ububiko bwa 1TB.
Batiri yayo izaba ari iya 5000mAh, bivuze ko telefoni ikoreshejwe neza yabika umuriro hagati y’umunsi imwe n’ibiri. Iyi batiri izaba ifite ubushobozi bwo kwinjiza umuriro w’ingufu za wati 45.
Izaba kandi ifite n’uburyo bwa ‘Qi2 magnetic’ bwo kongererwa umuriro hadakoreshejwe umugozi ‘wireless charging’.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!