Mu Isi ya none, aho ikoranabuhanga ryamaze kuba nka kimwe mu bice bigize umubiri w’umuntu, smartphone iri mu byatuma ukomeza kumva uri kumwe n’abandi haba mu bumenyi, imyidagaduro n’amakuru.
N’ubwo bimeze bityo, amikoro ya buri wese afite ijambo mu kugena ubwoko n’igiciro bya smartphone akoresha.
Icyakora hari n’ubwo ushobora kuba wiyizeye mu mufuka, ariko kugira ngo umenye smartphone igukwiriye bikaba ihurizo.
Nk’uko mu by’abantu bitega ko smartphone ibafasha harimo kubabikira amakuru mu gihe runaka, kwifashishwa mu bwumvane (communication), gufata amafoto, amajwi n’amashusho, no gukoresha internet; ibyo byagombye kurebwaho mbere ariko igihe smartphone imaza umuriro, n’uburyo ikozwemo nabyo byagombye kwitabwaho. Kwita ku giciro cyayo byo buri wese arabizirikana.
Uko igaragaza amashusho (Display)
Buri wese iyo areba amashusho cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose kuri smartphone, uburyo bigaragara mu maso ye haba mu ngano n’ibijyanye n’urumuri, bituma yishimira iyo telefoni cyangwa akayanga. Hari n’ubwo bigira ingaruka ku maso.
Muri rusange smartphone nziza bijyanye no kugira ibyo uyireberaho, ni ifite ‘screen’ ya inches nibura ziri hagati ya 5.5 na 6, ikaba yerekana amashusho afite ‘resolution’ ya ‘full-HD’ cyangwa ‘QHD’.
Amashusho ya ‘full-HD’ aba afite uburemere bwa ‘pixels’ 1080, naho aya QHD aba akagira ‘pixels’ 2450x1440.
Batiri ya telefoni
Igihe batiri ya smartphone imara itarashiramo umuriro, ni indi ngingo ugomba guha agaciro gakomeye mu gihe ugeze ku isoko.
Ntawe utakwishimira kubona akoresha telefoni adafite igihunga cy’uko umuriro ugiye gushira buri kanya. Ahora yitwaje ‘power bank’ n’indahuzo aho agiye hose, ku buryo yibagirwa indahuzo (charger) ugasanga yabuze amahoro.
Telefoni zigira batiri zibika umuriro bitandukanye bitewe n’ubushoboizi bwazo, gusa intoya ishobora kubika ungana na 700mAh, mu gihe ibika mwinshi usanga akenshi igeza kuri 5,000mAh.
Uko byagenda kose, smartphone ifite batiri ibika umuriro uri munsi ya 3,000mAh ntizakugwa neza.
Ububiko bwayo (Storage)
Biragoye ko haba hari umuntu wishimira gusiba amafoto amwe cyangwa amashusho, guhanagura ‘applications’ yakundaga gukoresha kubera ububiko bwa telefoni (storage) busigaye budahagije kugira ngo abashe gukora ibindi akeneye.
Niba udakunda gukoresha ‘applications’ nyinshi kuri telefoni yawe, smartphone ifite ububiko bwa 32GB yagufasha gukora ibindi ukenera neza. Ushobora no kwifashisha ifite ububiko bwa 16GB ariko ugakenera gushyiramo na ‘memory card.’
Ku bakunda gukoresha ‘applications’ nyinshi zirimo n’iziremereye, icyo gihe ushaka ifite ububiko bwa 64GB cyangwa 128GB.
Umutekano w’amakuru
Smartphone nyinshi zigira uburyo butandukanye bwo kudanangira umutekano w’amakuru zibitse, burimo gufata ibikumwe cyangwa kwibuka isura ya nyirayo, bikaba byakwifashishwa nk’urufunguzo rwo kugera ku makuru amwe n’amwe ari kuri telefoni.
Mu gihe ugiye kugura smartphone, ukwiye gufata umwanya wo gutekereza ku buryo iyo telefoni ikoresha mu kurinda umutekano w’amakuru yawe.
Uburyo ikozwemo (Build)
Uburyo telefoni ikozwemo bugira uruhare mu kuba wayirambana cyangwa igasaza vuba. Telefoni zikozwe muri ‘metal’ cyangwa ‘plastic’ ni zo abenshi bihitiramo ku isoko, kuko iyo igucitse ikitura hasi nta gikuba gicika.
Smartphone ikozwe mu kirahure (glass) iba ifite ibyago byinshi byo guhita yangirika mu gihe igucitse ikitura hasi.
Umuvuduko wayo (processor)
Smartphone zigira ububasha n’umuvuduko bitandukanye bitewe n’igihe zakorewe ndetse ubushobozi zahawe.
Bijyanye n’ibyo ukeneye kujya uyikoresha, umuvudko wayo n’ubushobozi bwo gukora ibyo uyitezeho, ni ingingo ugomba gutekerezaho mbere yo gufata umwanzuro wo kuyitangaho ayawe.
Byumvikane neza ko uko telefoni yihuta kandi igakora byinshi icyarimwe, binagendana n’igiciro cyayo. Ubwo icyo gihe uzashima aho wishyikira.
Camera
Ubushobozi bwa camera mu gufata amashusho, ni ikindi kintu uba ugomba kwitaho niba ugiye kugura smartphone.
Uretse kuba wayifashisha mu bihe by’ibyishimo ubika amashusho ngo ajye abikwibutsa, hari n’ibindi ushobora gukenera gufotora mu gihe runaka.
Ingano y’ifoto smartphone ishobora gufata, uko ifotora haba ku manywa cyangwa nijoro, wagombye kubanza kubigenzura mbere yo kuyigura.
Igiciro
Ushobora kumva iki atari ikintu cyo kubwiriza umuntu, cyane ko buri wese aba azi uko yifite. Nyamara ibyavuzwe haruguru uba ugomba kubanza wareba ko telefoni ushimye ibyujuje byose, ukabona kugereranya n’igiciro cyayo.
Niba ibyo uyishakaho ibifite, urwego igenda yuzuzaho buri gisabwa ruyongerera agaciro mu mafaranga ikarushaho kwihagararaho. Bisobanuye ko niba mu mufuka wawe hadakanganye, hari ibyavuzwe haruguru uzarenza amaso kugira ngo ubone iyo wigondera. Niba nabwo amafaranga yawe uyizeye, uzagure izihiga muri ibyo byiciro byose, hahandi uzajya uyikoresha ukabona ko iyakwiriye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!