00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibintu 5 Samsung Galaxy S6 izaba irusha mukeba wayo iPhone 6

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 2 March 2015 saa 06:22
Yasuwe :

Sosiyete ikora telefoni yo muri Koreya y’Epfo, Samsung, ku wa 10 Mata, izamurika telefoni zigezweho nshya “Galaxy S6 na S6 Edge” zizaza ku isoko zihangana na iPhone 6 na 6 Plus zatangiye kugurishwa mu mwaka ushize.

Mu mwaka ushize wa 2014, Samsung ni yo yacuruje telefoni nyinshi ku Isi, gusa kuva Apple yasohora iPhone 6 byagaragaye ko iyiciyeho kuko Galaxy S5 itaguzwe cyane.

Samsung 6 iburyo na iPhone 6 ibumoso

Nubwo yaba Galaxy na iPhone zose ari telefoni zigezweho kandi zifite ubushobozi buhambaye, Samsung yongeye udushya kuri Galaxy kugira ngo yice kuri mukeba wayo Apple.

Bimwe mu bintu izo telefoni zitandukaniyeho:

1. S6 Edge ifite ikirahure giteye ku buryo budasanzwe

Ikirahure (Screen) cya Galaxy S6 Edge kirahese ku mpande. Ku gace gahese ni ho nyirayo ashobora gusomera ubutumwa bugufi bushya, abamuhamagaye…. Icyo kirahure kandi gituma umuntu ashyiraho abantu batanu ashaka maze umwe muri bo yahamagara kigahindura ibara rijyanye n’uhamagaye.

2. Galaxy S6 ntizishobora kugondama

iPhone 6 yanengwaga ko ishobora kwiheta

Ubwo Apple yasohoraga iPhone6 yahawe urw’amenyo kuko iyo yashyirwaga mu mufuka yashoboraga kwigonda.

Samsung yo yabanje gukosora iryo kosa, Galaxy S6 na S6 Edge zifite ikirahure gikomeye cyane ku buryo kugira ngo cyihete byasaba kugicanira ku bushyuhe buri ku gipimo cya Celsius cya degree 800.

3. Camera za Galaxy S6 zirusha iza iPhone6 gufotora neza

Galaxy S6 ifite camera y’imbere ifite Mega Pixels 5 kandi ishobora gukoresha ikoranabuhanga rya HDR rinonosora amabara. Ifite Camera y’inyuma ifite Mega Pixels 16 kandi ishobora kwihanganira urumuri rwinshi ku kigero cya 60 %, iPhone 6 yo ifite iy’inyuma ya Mega Pixels 8.

4. Uburyo bwo kwishyura ukoresheje telefoni buroroshye cyane muri Galaxy S6

Nyuma ya Apple yari yatangije ikoranabuhanga ryo kwishyura hakoresheje telefoni, rya Apple Pay, Samsung nayo yashyize muri GalaxyS6 icyo yise Samsung Pay. Kimwe na Apple, umuntu utunze S6 ashobora kwegera aho yishyurira akemeza uri telefoni ye akoresheje igikumwe, akishyura adatanze amafaranga.

Samsunga yemeza ko iryo koranabuhanga rizakoreshwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya y’Epfo rizahigika irya Apple.

5. Galaxy S6 ishyirwamo umuriro idacometse ku mashanyarazi

Uretse kuba mu minota 10 batiri ya Galaxy S6 ishobora kwinjiza umuriro wakoresha telefoni mu masaha ane, kuyishyiramo umuriro ntibisaba kuyicomeka. Bisaba kuyitereka ku kantu kabugenewe gusa.

Muri Galaxy S6 na S6 Edge zizatangira kugurishwa, hari izizaba zifite Gigabytes , GB 32, 64 na 128, ziri mu mabara, y’umweru, umukara, ubururu… Nubwo nta giciro cyazo kiratangazwa, umwe mu bakozi b’ishami rya Samsung ryo mu Bwongereza yavuze ko zishobora kuzagura amayero 964 (asaga 759 000 rwf).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages