00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huawei yatangiye kugurishiriza hanze y’u Bushinwa telefoni yayo izingwa kabiri

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 19 February 2025 saa 03:12
Yasuwe :

Huawei yashyize ku isoko mpuzamahanga telefoni yayo nshya ya ‘Mate XT’ ishobora kuzingwa inshuro ebyiri, aho izahera ku giciro cy’Amadorali ya Amerika 3.660. Hari hashize igihe igurishirizwa mu Bushinwa gusa.

Huawei ntiyahise itangaza ibihugu iyi telefoni izatangira kugurishirizwamo, ariko muri Arabie Saoudite no muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE, yatangiye kuhaboneka.

Iyi telefoni yageze ku isoko mu Bushinwa umwaka ushize, kubera agashya kayo itangira gukundwa cyane kuko ari yo ya mbere ikozwe mu buryo yazingwa inshuro zirenze imwe.

Ni ukuvugua ko ‘Mate XT’ ifite écran ashatu zifatanye kandi buri imwe ikaba ishobora gukora ukwayo.

Iyi telefoni na yo yubakanywe ikoranabuhanga rya ‘AI’ aho rifasha abantu kubona inyandiko mu buryo bworoshye no kuzihindura mu zindi ndimi, uburyo bwihariye bwo kuvugurura amafoto n’ibindi.

Iri koranabuhanga rya ‘AI’ muri iyi telefoni ryubakanye na ‘processor’ ya ‘Kylin’ yakozwe na Huawei. Bivuze ko n’izindi telefoni zose zahawe iyi processor zirimo izo mu cyiciro cya Mate 50 zigira iri koranabuhanga.

MATE XT ikoresha ‘Operating System’ ya HarmonyOS na yo ya Huawei.

Iyi telefoni ya Mate XT iboneka mu mabara abiri y’umukara n’umutuku, ikagira écran ya santimetero 25. Ifite umubyimba wa milimetero 3,6, Huawei ivuga ko ari yo telefoni yonyine izingwa ifite umubyimba muto.

Iyi telefoni ifite ‘clavier’ nto ku ruhande, umuntu ashobora kwifashisha mu kwandika, mu gihe adashaka gukoresha telefoni gusa. Ni nto ku rugero rwo kuzingwa igashyirwa mu mufuka w’ipantaro.

Iyi telefoni iboneka mu byiciro, bitandukanywa n’ikinyuranyo mu bubiko bwazo.

Kuba yagejejwe ku isoko mpuzamahanga, ni intabwe ifite icyo ivuze cyane kuri Huawei, mu rugamba imazemo imyaka rw’ibihano bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Huawei yahoze ari uruganda rukomeye ku isoko rya telefoni ku Isi, ihangana na Apple na Samsung, ariko kuva mu 2019 Amerika yayishyiriyeho ibihano bituma itongera kubona bimwe mu bikoresho by’ibanze bihaturuka bikenerwa mu gukora telefoni nka ‘chips’, bituma isoko ryayo muri rusange rihungabana cyane.

Iyi telefoni ifite clavier nto ku ruhande umuntu ashobora kwifashisha mu kwandika mu gihe adashaka gukoresha telefoni gusa
Mate XT yagiye ku isoko bwa mbere mu Bushinwa tariki ya 20 Nzeri 2024 ihagaze miliyoni 3,8 Frw
Iyi telefoni ifite umubyimba wa milimetero 3,6
Huawei yatangaje ko Mate XT ari yo telefoni yonyine izingwa ifite umubyimba muto
Telefoni ya Mate XT ifite écran nini ku buryo bugaragara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .