Ibibazo byagaraye muri ‘button’ zifashishwa gusubira inyuma, kujya ku zindi porogaramu wakoresheje, cyangwa iyifashishwa mu guhagarika ibyo uri gukorera kuri telefoni byose, zizwi nka ‘navigation buttons’ mu Cyongereza.
Ikindi kibazo kiri mu buryo bumenyerewe kuri telefoni zigezweho bwa ‘gesture navigation.’
Bamwe mu bakoresha izi telefoni bagaragaje ko hari igihe gukoresha bumwe muri ubu buryo byanga cyangwa, telefoni igatwara igihe kirekire gukora icyo uyitegetse igikore, nk’amasegonda 30.
Google yavuze ko iki kibazo kitabaye ku bantu bose kandi nabwo cyabaga rimwe na rimwe bitewe n’icyabaga kiri gukoreshwa telefoni.
Kuri ubu Google yatangaje ko yamaze gukemura ibibazo byose byagaragajwe, inongeraho ko mu mavugurura yakozwe habayeho no kunoza uburyo telefoni ikora neza muri rusange.
Hanongerewemo kandi ubwirinzi buhashya ba rushimusi mu by’ikoranabuhanga binjirira telefoni runaka batarinze kuba bayegereye, bakoherezamo porogaramu mbi ziyibaheshaho ububasha, bizwi nka ‘remote code execution vulnerability- RCE vulnerability’ mu Cyongereza.
Google yatangaje ko aya mavugurura azagaragara guhera kuri telefoni za Pixel 6 kuzamura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!