Iki kibazo cyabaga nk’iyo umuntu ari kwandika Ubutumwa bugufi. Ku bakoresha iPhone ni ibisanzwe ko iyo wanditse izina ry’igihugu runaka hahita haza n’ibendera ryacyo hejuru ahaba emojis.
Ku bandikaga Jerusalem bo bahuruga n’ikibazo cy’uko hahita haza ibendera rya Palestine, mu gihe ubundi indi mijyi itazana amabendera.
Ku wa Kabiri tariki 16 Mata mu 2024 Apple yatangaje ko yakosoye iki kibazo, ubwo yashyiraga hanze porogaramu ivuguruye ya iOS 17.5.
Uru ruganda rwavuze ko iri kosa ritakozwe bigenderewe, ahubwo ryabaye kubera kwibeshya.
Kuba Palestine na Israel bihora bipfa Yeruzalemu, aho buri gihugu kivuga ko aka gace ari akacyo, biri mu byatumye uku kwibeshya kwa Apple gufata indi ntera kuko bamwe batekerezaga ko yabikoze nkana mu buryo bwo kugaragaza ko uyu mujyi ari uwa Palestine.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!