Iyi telefone nshya imaze iminsi igaragara mu mafoto n’amashusho yagiye asakazwa ku mbuga nkoranyambaga.
Apple ikora telefoni za iPhone SE ishingiye ku zindi ziba zarakozwe mbere [bivuze ko iba atari inshya].
Zihabwa ubushobozi bwo gukora ibintu byinshi, kandi akenshi ziba ari nto. Ziba zifite ibiciro biri hasi ugereranyije n’izindi zisanzwe.
iPhone SE ya mbere yagiye hanze mu 2016 iza ikurikira iPhone 6s, indi iPhone SE isohoka mu 2020 ikurikirana na iPhone 8, mu gihe iPhone SE iheruka ari iyo mu 2022 yaje ifite imiterere nk’iya iPhone 8 ariko ifite impinduka nke zirimo nk’uburyo bwo kwakira 5G n’ibindi.
Biteganyijwe ko iyi iPhone SE nshya izaba ifite imiterere nk’iya iPhone 14, bivuze ko izaba ifite écran nini ifite n’uburyo bwa ‘Face ID’, buzashyira iherezo ku zari zimenyerewe zifite ‘home button’.
Ikindi ni uko ishobora kuzaba ikoresha ikirahure cya pouce 6.1 gifite ikoranabuhanga rya ‘OLED’ nk’uko bimeze kuri iPhones zimaze iminsi zijya ku isoko uhereye kuri iPhone X yasohotse mu 2017 kuzamura.
iPhone SE yo mu 2025 izaba ifite processor ya Apple, A18 Bionic chip, izatuma ishobora gukoresha porogaramu z’ubwenge bukorano za Apple [Apple Intelligence].
Bloomberg ivuga ko iyi telefoni izaba ikoresha umugozi wa Type-C mu kuyongerera umuriro, bikaba bivuze ko ishobora kongera kugurishwa ku isoko ryo mu Burayi.
Hashingiwe ku mashusho yagiye ajya hanze, iyi telefone izaba ifite camera imwe inyuma.
Bloomberg kandi ivuga ko igiciro cy’iyi telefoni kizaba kiri hafi ya 500$, bivuze ko izaba ihenze kurusha iPhone SE yasohotse mu 2022, kuko yo yari ifite agiciro ka 429$.
Birashoboka ko Apple itazakoresha ibirori byo kumurika iyi telefoni, ahubwo bigakorerwa ku rubuga rwayo rwa internet.
Here's what the iPhone SE 4 looks like pic.twitter.com/pEyIAJ34VR
— Majin Bu (@MajinBuOfficial) January 25, 2025

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!