Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Mutarama 2017, nibwo Airtel Rwanda yatangine iri gabanuka aho guhamagara Airtel kuri Airtel ari amafaranga 30 ku munota mu gihe guhamagara ku yindi mirongo ari amafaranga 32.
Ubusanzwe guhamagara Airtel kuri Airtel byari amafaranga 32 na ho guhamagaza Airtel ku yindi mirongo byari amafaranga 38 ku munota.
John Magara ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Airtel Rwanda, yabwiye IGIHE ko bagabanyije ibiciro kugira ngo ibyiza bya Airtel bigere ku bantu benshi.
Yagize ati “ Twabitekereje dushaka ko ibyiza bya Airtel Rwanda bigera ku bantu benshi ni na yo mpamvu tubashakira ibintu byiza nk’ibi bashobora gukoresha kandi bakishima.”
Yokomeje agaragaza ibyiza bya ’Tera Story’ agira ati “ Ubu iyo uhamagaye umuntu bwa mbere mushobora kuvugana iminota yose ushaka ariko ukishyura amafaranga y’umunota wa mbere gusa, icya kabiri ni uko iyo wamaze kwishyura uwo munota uhita uhabwa gukoresha Facebook, Twitter na WhatsApp ku buntu umunsi wose.”
Airtel Rwanda iranateganya igitaramo kizaba kirimo abahanzi nka The Ben,Riderman ndetse na King James mu rwego rwo kurushaho kunezeza abafatabuguzi bayo.



















TANGA IGITEKEREZO