Ubufatanye hagati y’impande zombi bwatangiye ku wa 7 Kanama 2025, buzafasha abantu b’ingeri zitandukanye kohereza amafaranga mu bihugu nka Uganda, u Rwanda, Zambia, Malawi, Gabon, Congo Brazzaville na Tanzania.
Itangazo rya Airtel Africa Plc rigaragaza ko ubu bufatanye buzafasha ibigo bifasha mu kohererezanya amafaranga bikayageza ku bo agenewe barenga miliyoni 161 bakoresha Airtel Money.
Rigaragaza ko nyuma y’imyaka itanu bakorera ku isoko ry’imbere mu gihugu, Airtel Money Africa izakoresha ibikorwaremezo bya pawaPay ishobora kohereza amafaranga inshuro miliyoni enye buri munsi.
Umuyobozi Mukuru wa Airtel Money Africa, Ian Ferrao, yashimye imikoranire izatuma ibigo mpuzamahanga byifashishwa mu kohereza amafaranga bishobora gukorana n’abakiliya ba Airtel Money.
Ati “Tunezejwe n’ubufatanye twagiranye na pawaPay kugira ngo duteze imbere kohererezanya amafaranga muri Afurika hose. Imikorere yabo yizewe no kwiyemeza kwita ku bakiliya bo muri Afurika bituma baba abafatanyabikorwa b’imena. Ubu bufatanye bufasha ibigo mpuzamahanga byohereza amafaranga gukorana n’abakiliya bacu biyongera, amafaranga agerayo ku gihe bigateza imbere ubukungu budaheza n’iterambere.”
Umuyobozi Mukuru wa pawaPay, Nikolai Barnwell, yashimangiye ko intego bafite ari ukoroshya uburyo bwo kwishyurana muri Afurika yose no gufasha abantu bashaka kohereza amafaranga mu bihugu bakomokamo.
Ati “Koroshya ibikorwa byo kwishyurana mu bucuruzi muri Afurika no kohereza amafaranga mu bihugu bitandukanye ni ingenzi. Gushimangira imikoranire na Airtel Money bituma ibigo mpuzamahanga byohereza amafaranga bikoresha ibikorwaremezo byacu biri ku rwego rwiza mu kwishyurana.”
Amafaranga yohererezwa n’ababa mu mahanga ku miryango yabo bari mu bihugu bya Afurika agira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’imiryango, guteza imbere ishoramari no guteza imbere ubukungu budaheza.
Ikigo cya pawaPay izakomeza kongera umubare w’ibihugu bishobora koherezwamo amafaranga binyuze mu bufatanye bwayo na Airtel Money Africa.
Sosiyete y’itumanaho ya Airtel Africa ikorera mu bihugu 14 byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ikagira abafatabuguzi miliyoni 161,1.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!