Isosiyeti "Net solutions" imaze imyaka ine mu bikorwa byo gufasha kuzamura imikorere n’imikoresherezwe y’ikoranabuhanga rya telefoni ngendanwa mu Rwanda, ubu ikomeje umugambi wayo wo gufasha abantu bose kugera kubyo bifuza babikesha telefoni yabo ngendanwa.
Nk’uko Nkindi Victor, Umuyobozi w’Ibikorwa by’iyi sosiyete abivuga, ngo yitegereje aho u Rwanda rugana ashingiye kuho rugeze mu mwaka wa 2013, asanga isosiyete ahagarariye nayo mu ntambwe yateye, izarushaho gukomeza kujyana n’iterambere, ubundi igafasha ko buri wese agabana inyungu ze mu buryo bunyuranye.
Net Solutions, ivuga ko yiyemeje gukomeza gufasha Abanyarwanda bafite telefoni ngendanwa bose gutera imbere mu buzima bwabo bwa buri munsi ibaha amakuru, ibafasha kwidagadura, inabafasha kubona ubumenyi ku ngingo zitandukanye.
Iyi sosiyete ikora ibikorwa by’ikoranabuhanga rikoreshwa muri telefoni zigendanwa z’ubwoko bwose, (mobile applications), aho ikorana n’amwe mu masosiyete y’itumanaho akorera mu Rwanda ariyo; MTN, na Tigo, iteganya gukomeza uburyo yari isanzwe ikoramo bwo guteza imbere.
Mu byo iyi kompanyi ikora harimo ibyo benshi basanzwe bakoresha mu buzima bwa buri munsi, nyamara ntibabimenye ubikora.
Muri ibi bikorwa harimo:
1. Caller tunes: Gushyira indirimbo z’abahanzi muri telephone umuntu akazitabiraho.
2. Bulk SMS: Gufasha gukwirakwiza ubutumwa bwinshi icyarimwe ku bantu babugenewe.
3. Key Words: Uburyo umuntu ashobora kohereza ijambo runaka ku mubare wagenwe akabona ubutumwa bujyanye n’iryo jambo.
4. Interactive Voice Response (IVR): Uburyo umuntu ashobora guhamagara asaba ubufasha mu isosiyete runaka ya telefoni, aba akorana nayo akagira amajwi y’umuntu umwakira akamurangira imibare ndetse n’icyo yakora kugirango ahabwe serivise ashaka.
Net solutions ishyigikira uburenganzira bw’abahanzi
Ibikorwa bya Net Solutions ntibigarukira gusa kugufasha abaturage basanzwe kuko inafasha Abahanzi Nyarwanda kubona inyungu mubyo bakora, aho Nkindi Victor, umuyobozi w’ubucuruzi muri iyi sosiyeti, ahamya ko aribo ba mbere bakora kuburyo bagabana inyungu n’abafatanyabikorwa babo bose.
Ati “Ubu Net Solutions uko mbitekereza nitwe ba mbere babashije gufasha abahanzi kugabana nabo inyungu mu byo bakora tubaha ijanisha baba barasinyanye, natwe mu masezerano mbere yo gukoresha indirimbo zabo.”
Mu mwaka wa 2012, indirimbo ya mbere yinjije menshi, yinjirije menshi umuhanzi nyirayo, yinjije ibihumbi 500.
Si abahanzi bamaze kuba ibyamamare Net Solutions ifasha bonyine, kuko hari n’abataramenyekana bava nko mu byaro nabo ikabakira igasinyana nabo amasezerano ibihangano byabo bigakoreshwa, nkuko Nkindi abivuga.
“Hari abaza baturutse mu byaro bataramenyekana bakatwegera bakaduha indirimbo zabo, nk’imwe cyangwa ebyiri baba bafite zonyine nazo tukazishyira muri mikorere yacu nk’uko baba babyifuje. Umwe muri bo yaraje kureba uko igihangano ke cyakoreshejwe asanga nyuma yumwaka indirimbo ye yaramwinjirije ibihumbi icumi turabimuha.”
Net Solutions, mu bikorwa byayo byinshi ikaba impamvu yabateye gutekereza ku bahanzi ari uko uburenganzira bwabo ku bihangano buhonyorwa ugasanga nta terambere bashobora kubona barikesha ibihangano nk’uko i Burayi bikorwa, ahubwo ugasanga amaradiyo na televiziyo aribyo byunguka byonyine kandi byifashisha ibihangano by’abandi.
Uburyo umuntu abonamo Caller tune (indirimbo abantu baguhamagara bagashobora kumva mu gihe bagitegereje ko ubitaba) buratandukanye aho umuntu ashobora gusura urubuga rw’iyi sosiyete, http://www.netsolutions.rw/index.php, cyangwa agakurikiza amabwiriza yahabwa na sosiyete y’itumanaho akoresha, ubundi akabasha kugira indirimbo yihitiyemo yo kunezeza no kurinda abamuhamagara kurambirwa.



















TANGA IGITEKEREZO