Hifashishijwe ikoranabuhanga ryihuse amatangazo y’ imirimo, agiye kujya asanga abayakeneye aho bari hose hifashishijwe ubutumwa bugufi bunyura kuri telefoni zigendanwa.
Ubusanzwe mu Rwanda amatangazo y’imirimo anyura mu bitangazamakuru cyangwa imbuga zabyiyemeje none ubu agiye kujya atangazwa hifashishijwe ubutumwa bugufi bwo kuri telefoni igendanwa, ku bufatanye na sosiyete y’itumanaho ya MTN.
Iri koranabuhanga rizanwe ku nshuro ya mbere n’umuryango “Hand in Hand for life”, ibinyujije muri gahunda bise “IN HAND INFO”, aho ukeneye akazi azajya yiyandikisha aho “Hand in Hand for life” ikorera i Remera imbere y’irimbi ry’intwari, kugira ngo ajye ahabwa amatangazo arebana n’akazi yifuza bitarenze amasaha 24 asohotse.
Mugali Anaclet, umuyobozi wa ‘Hand in Hand for life’ yagize ati “ubu buryo bwatekerejweho mu rwego rwo gufasha abakeneye akazi, kugabanya amafaranga ndetse n’igihe batakazaga bajya kugashaka. Buzafasha cyane kandi abagatanga kuko itangazo ryabo rizajya rigera ku bantu benshi bashoboka.”
Kwiyandikisha bikaba bizatangira kuwa 20 Werurwe 2013, abiyandikishije mbere bakaba bazagira amahirwe yo guhabwa amatangazo ku buntu mu gihe cy’icyumweru, ubundi hazajya hishyurwa mafaranga 65 ku butumwa bwoherejwe kuri 7075.
Iyi gahunda ntabwo izajya iranga akazi gusa ahubwo izajya itangaza na buruse zo kwiga mu mahanga, amahugurwa ajyanye n’ibikenewe n’ibindi. Ukeneye ibisobanuro birambuye wabaza kuri 0789270106/07879266085.



















TANGA IGITEKEREZO