Skype izajya ikoresha porogaramu ya Windows 8 mu rwego rwo guhanahana amakuru abantu barebana no kwerekana ababa bahamagaye umuntu bose.
Ku munsi w’ejo nibwo hashyizwe ahagaragara ubu buryo buzatangira gukoresha n’abasanzwe bakoresha porogaramu ya Skype kuva ku itaraiki ya 26 Ukwakira 2012.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti www.zdnet.fr, uburyo bushya bwa Skype buzaba bwisumbuye ubwakoreshwaga kuko bukozwe mu buryo bugaragaza imiterere mishya ya Windows.
Ku ruhande rwa Skype kuzakorana na Windows bizafasha kwerekana ibikorerwa kuri Skype, bihe amakuru uyikoresheje mu buryo bw’ubutumwa. Izagaragaza abahamagaye kuri Skype bikanga mu buryo bwihuse aho bitazajya biba ngombwa ko umuntu yinjira muri porogaramu.
Ubu buryo buzafasha umuntu uzaba ufunguye Skype guhita abona ubutumwa bwa nyuma bwamwohererejwe n’abamuhamagaye.
Uru rubuga rutangaza ko abakoresha Skype bose bazabona ubu buryo bushya aho bazajya bayikoresha irimo na porogaramu ya Windows 8.



















TANGA IGITEKEREZO